Gutera umugeri mu bugabo bw'umukinnyi wabo na penaliti ebyiri mu byo Mukura yarezemo umusifuzi

Imikino - 04/05/2026 7:33 AM
Share:
Gutera umugeri mu bugabo bw'umukinnyi wabo na penaliti ebyiri mu byo Mukura yarezemo umusifuzi

Ikipe ya Mukura VS yareze umusifuzi wo ku ruhande wateye umugeri mu bugabo bw'umukinnyi wabo Mbonyamahoro Serieux ndetse isaba ko umukino wabahuje na Rutsiro FC wasubirwamo ugatangira bundi bushya.

Ku Cyumweru tariki ya 04.05.2026 ni bwo ikipe ya Mukura VS yatsinzwe na Rutsiro FC ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 29 wa BK Pro League wabereye kuri stade Kamena. 

Muri uwo mukino habayemo inikorwa 4 bitishimiwe n'ikipe ya Mukura hariomo, Gutanga penaliti ebyri kuri Rutsiro FC, Guha ikarita y'umuhondo kuri Nicolas Sebwato na Hakizimana Zuber, Guterwa Umugeri n'umusifzi kuri Mbonyamahoro Serieux ndetse n'ikarita y'umutuku yahawe Canisius umutoza wa Mukura.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2026 Mukura VS yareze muri FERWAFA umusifuzi wo ku ruhande Nsengiyumva Jean Pual wateye umugeri mu bugabo myugariro Mbonyamahoro Serieux ubwo yari aje kubaza umusifuzi igitumye batanga penaliti.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 80, Rutsiro FC yahawe penaliti nyuma yaho Maniriho Destin azamukanye umupira akawunyereraho mu rubuga rw'amahina, gusa umusifuzi wa kabiri w'igitambaro Nsengiyumva Jean Paul asifura ko myugariro wa Mukura, Niyonzima Eric yakoze ikosa.

Mbonyamahoro Serieux wa Mukura yahise yihutira kujya ku musifuzi yashyize amaboko inyuma ariko aterwa umugeri mu bugabo ndetse ahita ahabwa ikarita y'umutuku ndetse ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho neza.

Mu ngingo umunani Mukura VS yareze, harimo ko FERWAFA ikwiriye gukurikirana umusifuzi hagasuzumwa penaliti ebyiri zahawe Rutsiro kuko bavuga ko zitari zo ndetse inongeraho ko umukino wasubirwamo bundi bushya.

Mukura kandi yongeyeho ko abakinnyi babo batameze neza mu mutwe ndetse ko bishobotse batakina umukino ukurikira wa BK Pro League mu gihe baba batarenganuwe.

REBA UBURYO UMUSIFUZI YATEMO UMUGERI MU BUGABO BW'UMUKINNYI WA MUKURA VS


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...