Gushwana n'abakinnyi n'ikipe bakoranaga, gusubika ifatwa ry'amashusho ya filime Rwasibo n'ibindi byamuvuzweho, Theo Bizimana aragira icyo abivugaho-AMAFOTO

Cinema - 24/06/2014 8:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Gushwana n'abakinnyi n'ikipe bakoranaga, gusubika ifatwa ry'amashusho ya filime Rwasibo n'ibindi byamuvuzweho, Theo Bizimana aragira icyo abivugaho-AMAFOTO

Muri iyi minsi hari amakuru avuga ko Theo Bizimana umuyobozi wa Silver Film Production yaba yarahagaritse ifatwa ry’amashusho ya filime Rwasibo kubera ukutumvikana n’abakinnyi ndetse n’ikipe bakoranaga,…

Ubwo Inyarwanda.com yamusangaga ahafatirwaga amashusho y’iyi filime nshya ari gukora yitwa Rwasibo, twagiranye ikiganiro kirambuye agira icyo avuga kuri aya makuru.

Twatangiye tumubaza niba koko yaba yarahagaritse ifatwa ry’amashusho ya Rwasibo, dore ko byavugwaga ko iki gikorwa gihagaze kugeza tariki 30 z’uku kwezi maze adusubiza mu bitwenge byinshi ati: “hahahh, abantu batangaje ibyo njye sinzi niba batekereza. Ibyo nanjye narabyumvise, ariko se ko bavugaga ko kugeza tariki 30 Rwasibo yahagaze, ubu ko ari tariki 23 nti turi gukora? Abantu nk’abo sinzi icyo baba bagamije, ariko njye urabona ko ibikorwa mbirimo.”

Aha twamubajije aho aya makuru yaba yaraturutse, ndetse tumubaza niba atarigeze ahagarika ifatwa ry’amashusho maze atwemerera ko yarihagaritseho gato, kubera, iyi mpamvu yadutangarije.

Yagize ati: “ni koko nahagaritseho gato. Burya iyo ikintu ushaka utari kukibona, uba witonze ukabanza ukabona icyo wifuza. Natangiranye n’umuntu ufata amashusho (cameraman) tutari dusanzwe dukorana, ndetse nkoresha camera nshya ntari menyereye. Niba ari ikibazo cya camera, niba ari ikibazo cy’umuntu twakoranye utazi gukoresha iyo camera, njye nabonaga ishusho nifuza ntari kuyibona biba ngombwa ko mbihindura byose, ari nayo mpamvu twari twahagaritse gato, ariko ubu twakomeje kuko babonye camera nifuza nari menyereye ndetse n’uyikoresha nifuza.”

Theo Bizimana na Jean Bosco Nshimiyimana kuri camera mu ifatwa ry'amashusho ya Rwasibo

Ubusanzwe Theo Bizimana yari asanzwe akorana na Habarugira Valens, ariko kuri iyi filime akaba atari we bari gukorana, dore ko uwo bari batangiranye yitwa Claude yaje kumureka akaba yaramusimbuje Nshimiyimana Jean Bosco unafite igihembo cy’umuntu ufata amashusho meza muri Thousand Hills Academy Awards.

Ubwo twamubazaga impamvu atari gukorana na Valens bakoranye muri filime nyinshi harimo n’iyo aherutse gushyira hanze SERWAKIRA, yadusubije ko yatangiye iyi (Rwasibo), Valens afite ibindi bikorwa by’abandi bantu ari gukora dore ko kuri ubu ari gufata amashusho ya filime ngufi ziri gukorwa na Kwetu Film Institute.

Ku kibazo nanone cyagarutsweho cya bamwe mu bakinnyi bikuye muri iyi filime byavugwaga ko ari ukubera ubwumvikane bucye bagiranye, harimo Nirere Betty wamenyekanye muri filime Ryangombe nka Kate, Saphine Kirenga, Mugisha James,…  Theo Bizimana yadusabye kwibariza abakinnyi bo ubwabo bakagira icyo babivugaho gusa avuga ko Saphine Kirenga we atigeze ayivamo nk'uko byavuzwe.

Nirere Betty we, yemeza ko koko yavuye muri iyi filime ariko akaba yarayivuyemo kubera ko yabonaga afite umwanya muto.

Nirere Betty wamenyekanye nka Kate muri filime Ryangombe

Aha yagize ati: “yeah, ntabwo nkiyikinnyemo. Ariko kutayikinamo ni umwanya, nararebye nsanga ntabifatanya n’izindi nshingano nari mfite mpitamo kureka filime.”

Avuga ku bindi byavuzwe birimo gufunga ibiro yari asanzwe acururizamo filime kwa Rubangura, Theo yagize ati: “nibyo koko biriya biro narabifunze. Urwego maze kugeraho, ntabwo ari urwo gukomeza kwivuruguta mu bintu byose njyenyine. Nakoraga filime ugasanga ni nanjye ndi kuzicururiza. Mu bihugu byateye imbere usanga umuntu akora filime, hakaba abandi bayicuruza. Ibi nanjye nibyo ndi gukora. Ntabwo nzajya nkora filime ngo usange ndi kwiruka inyuma yo kuyicururiza. Hari abantu benshi bakeneye kungukira mubyo nakoze, nzajya nkora filime abashaka kuyicuruza bayirangure bicururize nabo bunguke. Numvise hanavugwa ko ngo n’ibiro byanjye byo ku Muhima nabifunze, ariko ngira ngo ugiye ukareba wasanga Silver Film Production ifunguye.”

Aho Silver Film ikorera ku Muhima harafunguye, bitandukanye n'ibyavugwaga

Ikindi cyavuzwe harimo kutishyura abakinnyi baba bakoranye, akaba yemeza ko ibi atari byo kuko nta mukinnyi n’umwe arumva wagiye mu butabera kumurega ngo ntiyamwishyuye kandi aba afite icyemezo cy’uko bakoranye (amasezerano).

Yagize ati: “njyewe sinumva neza ukuntu umuntu ufite ubwenge, akagira n’amasezerano yajya mu itangazamakuru ngo kanaka ntiyanyishyuye. Itangazamakuru si ubutabera. Wakagombye kujya kundega cyane ko uba ufite gihamya, amasezerano twagiranye. Ugiye mu butabera ukandega ko ntakwishyuye, ahubwo rya tangazamakuru rikabikura mu rukiko ko narezwe ubwambuzi, nibyo byaba ari byiza. Ariko njye kugeza ubu niba nta n’umwe urandega, ni ukuvuga ko ntawe ndambura.”

Nyuma yo kuvugana na Theo, twegereye bamwe mu bakinnyi twasanze aho bakiniraga filime ndetse bamaze no gukorana igihe kirekire, nka Isimbi Alliance batangiranye muri Rwasa bakanakorana muri Serwakira bakaba bari gukorana no muri Rwasibo aho azaba yiwa Winnie, maze tumubaza impamvu yaba akoranye na Theo igihe kirekire maze adusubiza ati: “Theo ni umuntu ugira gahunda. Agerageza kubahiriza gahunda mwavuganye, nawe wakubahiriza izawe mugakorana nta kibazo. Niyo mpamvu dukomeje gukorana.”

Isimbi Alliance na Parfait Ngizwenayo ubwo bakinaga muri Rwasibo

Muzehe Nkota Eugene, kuri we asanga icyo Theo arusha abandi kugira ngo babe bagikorana iki gihe cyose dore ko bamaze gukorana muri filime zigera kuri 5 harimo na Rwasibo aho azakina yitwa Leopold ari ubushobozi ndetse no guha agaciro abo bakorana.

Aha yagize ati: “ikintu gituma njye nkomeza gukorana na Theo kurusha abandi agerageza gushyira ubushobozi mubyo akora ndetse kandi akanaha agaciro abo bakorana.”

Parfait Ngizwenayo wamenyekanye cyane nka Reagan muri filime Rwasa, ni umwe mu bakinnyi nabo bari gukorana na Theo muri iyi filime, nawe twamubajije impamvu yaba itumye agikorana nawe kugeza uyu munsi maze adusubiza ati: “gukorana nawe ni uko aba yambonyemo ubushobozi, kandi nanjye nkaba mubonamo ubushobozi bwo kuba twakorana.”

Tumubajije uburyo ari gufatanya gukina muri iyi filime na filime y’uruhererekane Sakabaka akinamo nk’umwe mu bakinnyi b’imena igiye gukorwa ku guce (seeason) cya 2, yadusubije ko mu gice cya 2 Freddy akina atazagaragaramo bityo akaba abohokewe gukina muri iyi filime.

Nkota Eugene na Muhawenimana Jariya bakinana muri Rwasibo

Nshimiyimana Jean bosco uri gufata amashusho y’iyi filime, wari usanzwe amenyerewe cyane muri filime ngufi zisanzwe zikorwa na Almond Tree Films, yadutangarije ko gukorana na Theo yabyishimiye, kuko Theo ari umwe mu bantu bamwifuje.

Aha yagize ati: “Gukorana na Theo, yaranyifuje nanjye kuko nari mfite umwanya ndemera. Nishimiye gukorana nawe, kuko ni umuntu uri ku murongo, ibintu byose biba biteguye ku buryo byoroshya akazi kandi imikoranire yanjye nawe imeze neza.”

Theo Bizimana, kuri we ibi byose byamuvuzweho yemeza ko hari abantu bashaka kumwicira izina bamuri inyuma, kuko binavugwa ntawigeze amubaza icyo abivugaho, gusa akaba atazi abo aribo ariko kandi nk’uko yakomeje abyemeza ibi bikaba bitamutwara umwanya.

Mutiganda Janvier


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...