Aline
Gahongayire yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026, yisunze indirimbo ‘Umutaka’ ya Vestine na
Dorcas.
Yibukije
ko ibyo umuntu abona ku wundi bidahagije kugira ngo amumenye neza cyangwa
amenye ibihe arimo kunyuramo.
Aline
kandi yasabye abantu kujya babanza gutekereza ku ngaruka z’amagambo yabo mbere
yo kuvuga ku wundi muntu, cyane cyane mu gihe atazi neza ibyamubayeho.
‘Biroroshye gucira
urubanza umuntu uri mu rugamba utigeze urwana’
Mu
butumwa bwe, Aline Gahongayire yagaragaje ko akenshi abantu bashobora gucira
urubanza umuntu bari kure y’ibibazo arimo, kuko baba batigeze banyura mu byo
uwo muntu arimo.
Yongeyeho
ko n’uwaba yakoze ikosa cyangwa akanyura mu bihe bikomeye atagomba guhinduka
igikoresho cyo gushimisha abandi cyangwa cyo kubakorerwa urwenya. Ati: “Ntuseke
uwaguye; ejo ushobora kunyura mu nzira yamugushije.”
Aline
yavuze ko umuntu ufite ubushishozi adakwiye kwihutira gufata umwanzuro ku
wundi, ahubwo ko agomba kubanza kumva neza no gushaka kumenya inkuru yose. Ati:
“Umuntu w’umunyabwenge ntabwo yihutira guca urubanza; arabanza akumva.”
Uyu
muhanzikazi yanagarutse ku bantu bashobora kuba basa n’abishimye imbere
y’abandi, nyamara bafite ibikomere bikomeye bahisha. Ati: “Hari ibikomere
umuntu aseka afite, ariko umutima we uri kurira.”
Yasabye
abantu kudafata ibyo babonye cyangwa bumvise nk’inkuru yuzuye, kuko hari ibice
by’ubuzima bw’umuntu bashobora kuba batazi. Ati: “Iyo utazi inkuru yose, ceceka
aho guhimba umwanzuro.”
Aline
Gahongayire yavuze ko kugira impuhwe no kwitondera abandi ari ingenzi, kuko
umuntu ashobora kuba ahanganye n’intambara abandi batabona. Ati: “Impuhwe ni
ikimenyetso cy’imbaraga; guca urubanza vuba ni ikimenyetso cyo kutumva.”
Aline
yanenze umuco wo gufata intege nke cyangwa ibihe bikomeye umuntu arimo
kunyuramo, bikavugwa nk’aho ari inkuru yo kwishimisha cyangwa gucira uwo muntu
urubanza.
Yibukije
kandi ko ubuzima bushobora guhinduka, ku buryo umuntu ucira undi urubanza uyu
munsi ashobora kuzagera mu bihe nk’ibyo ejo cyangwa akagira igihe na we akeneye
ko bamugirira impuhwe.
Mu
gusoza ubutumwa bwe, Aline yavuze ko abantu bashobora kuba bazi ibyo umuntu
yakoze, ariko ntibamenye ibyamusunitse kubikora, amarira yanyuzemo cyangwa
intambara yihishe inyuma y’ibyo bakoze.
Yasoje
asaba abantu kuba ijwi rifasha umuntu uri mu bihe bikomeye, aho kuba
irimwongerera ububabare. Ati: “Ntukabe ijwi ryongera ububabare ku muntu usanzwe
uri kurwana. Ba ijwi rimwibutsa ko Imana itaramurangiza.”

