Guca urubanza vuba ni ikimenyetso cyo kutumva – Aline Gahongayire yacyebuye bamwe

Imyidagaduro - 22/09/2026 2:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Guca urubanza vuba ni ikimenyetso cyo kutumva – Aline Gahongayire yacyebuye bamwe

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yibukije abantu ko atari byiza kwihutira guca urubanza ku muntu utazi neza ibyamubayeho, avuga ko kubikora bishobora kuba ikimenyetso cy’uko utumvise neza inkuru ye.

Aline Gahongayire yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026, yisunze indirimbo ‘Umutaka’ ya Vestine na Dorcas. Uyu muhanzikazi yagarutse ku buryo abantu bakunze kurebera umuntu ku gice kimwe cy’ubuzima bwe cyangwa ku kintu runaka bakoze, bakihutira gufata umwanzuro ku buzima bwe bwose, kandi hari byinshi baba batazi.

Yibukije ko ibyo umuntu abona ku wundi bidahagije kugira ngo amumenye neza cyangwa amenye ibihe arimo kunyuramo. Ati: “Ntugacire umuntu urubanza kubera igice kimwe cy’ubuzima bwe wabonye; hari ibice byinshi utigeze usoma.”

Aline kandi yasabye abantu kujya babanza gutekereza ku ngaruka z’amagambo yabo mbere yo kuvuga ku wundi muntu, cyane cyane mu gihe atazi neza ibyamubayeho. Ati: “Mbere yo kuvuga ku muntu, ibaze niba amagambo yawe ari ukumukiza cyangwa kumukomeretsa.”

‘Biroroshye gucira urubanza umuntu uri mu rugamba utigeze urwana’

Mu butumwa bwe, Aline Gahongayire yagaragaje ko akenshi abantu bashobora gucira urubanza umuntu bari kure y’ibibazo arimo, kuko baba batigeze banyura mu byo uwo muntu arimo. Ati: “Biroroshye gucira urubanza umuntu uri mu rugamba utigeze urwana.”

Yongeyeho ko n’uwaba yakoze ikosa cyangwa akanyura mu bihe bikomeye atagomba guhinduka igikoresho cyo gushimisha abandi cyangwa cyo kubakorerwa urwenya. Ati: “Ntuseke uwaguye; ejo ushobora kunyura mu nzira yamugushije.”

Aline yavuze ko umuntu ufite ubushishozi adakwiye kwihutira gufata umwanzuro ku wundi, ahubwo ko agomba kubanza kumva neza no gushaka kumenya inkuru yose. Ati: “Umuntu w’umunyabwenge ntabwo yihutira guca urubanza; arabanza akumva.”

Uyu muhanzikazi yanagarutse ku bantu bashobora kuba basa n’abishimye imbere y’abandi, nyamara bafite ibikomere bikomeye bahisha. Ati: “Hari ibikomere umuntu aseka afite, ariko umutima we uri kurira.”

Yasabye abantu kudafata ibyo babonye cyangwa bumvise nk’inkuru yuzuye, kuko hari ibice by’ubuzima bw’umuntu bashobora kuba batazi. Ati: “Iyo utazi inkuru yose, ceceka aho guhimba umwanzuro.”

Aline Gahongayire yavuze ko kugira impuhwe no kwitondera abandi ari ingenzi, kuko umuntu ashobora kuba ahanganye n’intambara abandi batabona. Ati: “Impuhwe ni ikimenyetso cy’imbaraga; guca urubanza vuba ni ikimenyetso cyo kutumva.”

Aline yanenze umuco wo gufata intege nke cyangwa ibihe bikomeye umuntu arimo kunyuramo, bikavugwa nk’aho ari inkuru yo kwishimisha cyangwa gucira uwo muntu urubanza. Ati: “Ntukoreshe intege nke z’umuntu nk’inkuru yo kuvuga; zishobora kuba ahantu Imana iri kumwubakira ubuhamya.”

Yibukije kandi ko ubuzima bushobora guhinduka, ku buryo umuntu ucira undi urubanza uyu munsi ashobora kuzagera mu bihe nk’ibyo ejo cyangwa akagira igihe na we akeneye ko bamugirira impuhwe. Ati: “Uyu munsi uramucira urubanza; ejo ushobora gukenera impuhwe nk’izo wamwimye.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Aline yavuze ko abantu bashobora kuba bazi ibyo umuntu yakoze, ariko ntibamenye ibyamusunitse kubikora, amarira yanyuzemo cyangwa intambara yihishe inyuma y’ibyo bakoze. Ati: “Abantu bazi ibyo wakoze; Imana izi impamvu, amarira n’intambara byari inyuma yabyo.”

Yasoje asaba abantu kuba ijwi rifasha umuntu uri mu bihe bikomeye, aho kuba irimwongerera ububabare. Ati: “Ntukabe ijwi ryongera ububabare ku muntu usanzwe uri kurwana. Ba ijwi rimwibutsa ko Imana itaramurangiza.”

Aline Gahongayire yibukije abantu kudahutira guca urubanza ku bandi, kuko ibyo babona atari ko bihita bisobanura inkuru yose y’ubuzima bwabo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...