Uyu muraperi yavuze ko kuri ubu uburyo umuziki ukorwamo
busaba ko umuhanzi abanza kumvikana n'abafatanyabikorwa bazamufasha kugeza
ibihangano ku isoko, bityo ko adashaka kwihutira gusohora imishinga ye atabanje
gutegura neza uko izagezwa ku bakunzi b'umuziki.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Green P yavuze ko Album
na EP afite byarangiye, ariko ko akomeje gushaka sosiyete izamufasha kubisohora
mu buryo bujyanye n'icyerekezo cye mu muziki.
Yasobanuye ko hari ibigo yagiye aganira na byo, ariko ko
atari buri nama ahabwa yemera kuyikurikiza, cyane cyane iyo isaba guhindura
injyana azwiho kugira ngo ahuze n'ibyo isoko rishaka.
Green P ati: "Mfite Album nkagira na EP ariko hari
uburyo ngomba kubisohoramo kuko hasigaye hari sosiyete zishinzwe gukwirakwiza
ibihangano, rero hari ibiganiro mubanza kugirana. Ndi kugenda ndeba izo duhura,
hari abo numva banshaka kunyobora ukuntu nkora.”
Akomeza ati " Hari uwigeze kumbwira ngo reba uko wakora
indirimbo nk'eshatu za Afrobeat cyangwa iza Dancehall, nkamubwira nti wowe
ntabwo turi bukorane, kuko njyewe nkora Hip Hop. Si uko n'ibindi ntabikora,
njyewe ndi umucuranzi, ncuranga gitari, nshobora no guhogoza, ariko iyo ngiye
kwereka abantu mbereka icyo nshoboye binyuze muri Hip Hop."
Ibi bigaragaza ko Green P adashaka ko gahunda z'ubucuruzi
zigena mu buryo burenze urugero icyerekezo cye mu muziki, ahubwo ko yifuza
gukorana n'abafatanyabikorwa bumva neza umwihariko we nk'umuraperi.
Kuba Green P afite Album na EP bitarasohoka si ibintu
bishya, kuko no mu Ukuboza 2024 yari yarabigarutseho mu kiganiro na InyaRwanda.
Icyo gihe yavuze ko umwaka wa 2024 wamubereye mwiza mu
bikorwa bya muzika, kuko yari yashoboye gushyira hanze indirimbo eshatu,
anarangiza gutunganya Album na EP byari bitegerejwe n'abakunzi be.
Yasobanuye ko imwe mu mpamvu zatumaga atihutira kubishyira
hanze ari uko umuziki wari umaze guhinduka ubucuruzi busaba gutegura neza buri
cyiciro, aho kuba ugize indirimbo ukayisohora gusa ugategereza ko abantu
bazagutumira mu bitaramo.
Green P ni umwe mu baraperi bagize uruhare rukomeye mu
kubaka no guteza imbere injyana ya Hip Hop mu Rwanda.
Yamenyekanye cyane nk'umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gang,
ryamamaye mu mpera z'imyaka ya 2000 no mu ntangiriro z'indi myaka yakurikiyeho.
Iri tsinda rigizwe na Green P, Bull Dogg, Fireman na P-Fla.
Ryagize uruhare rukomeye mu guha imbaraga Hip Hop nyarwanda, cyane cyane
binyuze mu ndirimbo zigaruka ku buzima busanzwe, ibibazo by'urubyiruko n'ibindi
bibera mu muryango.
Ikinyamakuru The New Times cyanditse kuri Tuff Gang mu 2010,
kigaragaza ko ubutumwa bwari mu ndirimbo z'aba baraperi ari kimwe mu byatumaga
bakundwa n'abakunzi ba Hip Hop.
Green P yagiye yubaka izina rye binyuze mu ndirimbo
zitandukanye zirimo 'Ubutsinzi', 'Kandagira Abanzi', 'Inkuta', 'Isi ya Nijoro',
'Zunguza', 'Inzozi' n'izindi. Izi ndirimbo zamufashije gukomeza kugira umwanya
wihariye mu bakunzi b'iyi njyana.
Mu rugendo rwe, yagiye anakorana n'abandi bahanzi barimo The
Ben, Bruce Melodie n'abandi, agaragaza ko nubwo ashyira imbere Hip Hop, atari
umuhanzi wifungiranye mu mikoranire n'izindi njyana.
Mu gihe Green P akomeje gutegura isohoka ry'imishinga ye ku
giti cye, itsinda rya Tuff Gang na ryo rifite Album ryitegura gushyira hanze
yise 'Umutwaro'.
Iyi Album 'Umutwaro' izaba irimo n'amajwi ya nyakwigendera
Jay Polly, umwe mu batangiranye n'iri tsinda kandi wagize uruhare rukomeye mu
rugendo rwarwo. Ibyo byiyongeraho imikoranire n'abahanzi bakomeye barimo The
Ben na Bruce Melodie.
Mu bikorwa biheruka, Green P na P-Fla bahagarariye Tuff Gang
mu gitaramo cya The Ben cyabereye i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026, aho
bafatanyije na we kuririmba indirimbo 'Kwicuma'.
Kuba Green P afite Album na EP bye bwite byamaze
gutunganywa, mu gihe na Tuff Gang ifite umushinga uhuriweho n'abanyamuryango
bayo, bigaragaza ko abakunzi ba Hip Hop nyarwanda bafite ibihangano byinshi byo
kwitega kuri uyu muraperi.
Kugeza ubu, Green P ntaratangaza amatariki nyayo Album na EP
bye bizasohokeraho, ndetse n'amazina ya Sosiyete ari kugirana na yo ibiganiro.
Icyo ashimangira ni uko ashaka kubanza kumvikana n'abazamufasha kubigeza ku
isoko atagombye gutandukira injyana yamwubakiye izina.
Green P yatangaje ko afite Album na EP byamaze gutunganywa, ariko ko akomeje kugirana ibiganiro n’amasosiyete azamufasha kubisohora no kubicuruza

Green P yanze inama yo gukora indirimbo za Afrobeat na Dancehall
kugira ngo abone abafatanyabikorwa, ashimangira ko ashaka gukomeza
kumenyekanisha impano ye binyuze muri Hip Hop
