Mu kiganiro yagiranye na Kasuku mu myaka yashize, cyongeye kugarukwaho, Gloria Bugie yavuze ko kuba icyamamare bitazatuma yishyira hejuru cyangwa ngo yibagirwe ko ari umuntu nk'abandi bose.
Yagize ati: “Ntabwo ntekereza ko kuba icyamamare bizampindura cyane. Nzaguma kuba umuntu umwe. Nubwo ibintu bigukikije byahinduka, ukomeza kuba umuntu nk'abandi bose kandi umunsi umwe ugapfa. Hari ibintu bimwe na bimwe, nko kuba icyamamare, bitazigera binhindura.”
Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko mu buzima bwe yitwararika mu mibanire n'abandi, kuko adakunda kugirira icyizere abantu gihambaye cyangwa ngo abe umuntu ubizirikaho cyane, atinya ko bashobora kumutenguha.
Yasobanuye ko afite inshuti nyinshi, aganira n'abantu batandukanye kandi akabagaragariza urugwiro, ariko ko atajya asabana cyane na buri wese. Ati: “Mfite inshuti n'abantu benshi, ndaganira na bo kandi tugaseka, ariko ntabwo mba narabegereye cyane. Sinjya nizirika ku bantu kuko bashobora kugutenguha. Buri gihe ni byiza gusigaho intera.”
Ibi bigaragaza ko kuri Gloria Bugie, kuba icyamamare atari impamvu yo kwibagirwa indangagaciro ze, mu gihe no mu mibanire ye n'abandi ahitamo gushyiraho imipaka kugira ngo arinde umutuzo we.


Gloria Bugie yavuze impamvu kuba icyamamare bitazigera bihindura uwo ari we
