Wari umukino wa nyuma wabereye kuri sitade Amahoro i Remera, utangira ku isaha ya 15:00 pm. Gicumbi FC yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Heroes FC mu gihe Etoile de L'est yari yasezereye Amagaju FC kuri Penariti.
Abakinnyi babanje mubkibuga ku ruhande rwa Etoile de L'est
Mu izamu: Batagatifu Yves, imbere: Biraro Yunusu, Bugingo Jean Pierre, Twagirayezu Fabien, Migambi Kevin, Fabrice Twagizimana, pacifique Dukundane, Mudahemuka Claude, Jean Pierre Gasongo, Gahamanyi Boniface.
Ku ruhande rwa Gicumbi FC habanjemo: Muhawenayo, Rucogoza Aimable, Dusabimana Christian, Manzi Olivier, Nshimiyimana, Nsengiyumva, Mushimiyimana Teleshore, Nsengayire Shadad, Dusenge Bertin, Dufutimukiza Pierre.
Etoile de L'est niyo yafunguye amazamu ku munota wa 28 ku gitego cyatsinzwe na Mudahemuka Claude bakunze kwita Aguero. Gicumbi FC yatangiye gukina isatira ndetse ku munota wa 44 ibona Penariti yaje gutsindwa na Dusange Bertin.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe kuri kimwe
Igice cya Kabiri Gicumbi yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Okenge Lulu Kevin. Ku munota wa 90 Gahamanyi Boniface yaje gutsinda igitego cyo kwishyura iminota 90 irangira ari ibitego bibiri kuri bibiri.
Amakipe yombi yahise yerekeza muri Penariti byaje no kubanza kugorana kubona ikipe itsinda kuko Gicumbi FC yatsinze Penariti 14 Kuri 13 za Etoile de L'est.

Mu mukino wabanje wo gushaka umwanya wa gatatu, Heroes FC yatsinze Amagaju FC kuri Penariti 5-4 aho umukino wari warangiye ari igitego 1 kuri 1.

