Ghetto Kids bo muri Uganda biyambajwe mu mashusho y’indirimbo y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Imyidagaduro - 23/05/2026 11:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Ghetto Kids bo muri Uganda biyambajwe mu mashusho y’indirimbo y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Itsinda ry’abana babyina ryo muri Uganda rizwi nka Ghetto Kids ryifashijwe mu ndirimbo y’igikombe cy’isi cya 2026 yiswe “Dai Dai” yakozwe na Shakira na Burna Boy.

Shakira abinyujije ku mbuga nkoranyamba ku wa Gatanu ni bwo yateguje iyi ndirimbo ko ijya hanze kuri uyu wa Gatandatu. Mu mashusho yashyize hanze harimo aba bana Ghetto Kids babyina. Abantu batandukanye bishimiye kuba aba bana bakunzwe n’abatari bacye babyinnye muri iyi ndirimbo.

Mu minsi yashize ni bwo uyu muhanzikazi w’icyamamare ku Isi ukomoka muri Colombia yavuze ko yamaze gutimira aba bana ngo bazajye gutaramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Muri iyo video Shakira yashyize ku mbuga nkoranyambaga yavuze ati: “Namaze gutumira Ghetto Kids zo muri Uganda,” anashimira abakunzi b’umuziki hirya no hino ku Isi bakomeje gukora amashusho babyina iyi ndirimbo.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yifuza ko igitaramo cyo ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi kizaba “cyihariye kandi kitazibagirana,” anasaba abantu bo ku Isi yose gukomeza kohereza amashusho yabo babyina indirimbo “Dai Dai.”

Yagize ati: “Nabonye amashusho meza cyane abantu bakoze babyina ‘Dai Dai’, indirimbo y’Igikombe cy’Isi. Ndashaka cyane kubona ibihangano byanyu byose n’amashusho yanyu, mukomeze kubinyohereza kuko ndi kubikurikiranira hafi.”

Indirimbo “Dai Dai” ihuza injyana zitandukanye zirimo Afrobeats, Dance-Pop, World Music na Reggaetón, ibintu byagaragajwe nk’ishusho y’ubumwe bw’Isi mu mikino y’Igikombe cy’Isi.

Amafaranga azava muri iyi ndirimbo azashyirwa muri gahunda ya FIFA Global Citizen Education Fund, ifite intego yo gukusanya Miliyoni 100 z’Amadolari mbere y’uko iri rushanwa rirangira, hagamijwe gufasha abana bo ku Isi kubona uburezi n’amahirwe mu mupira w’amaguru.

Itsinda rya Ghetto Kids ryashinzwe mu mwaka wa 2014 na Dauda Kavuma, rikaba rigizwe n’abana bakomoka mu gace ka Katwe gaherereye i Kampala muri Uganda.

Ryamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga nyuma y’amashusho bakoze babyina indirimbo “Sitya Loss” y’umuhanzi Eddy Kenzo akaza gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Kuva icyo gihe, Ghetto Kids yakomeje kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga aho yagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Unforgettable” y’umuraperi French Montana ndetse inataramira mu bikorwa bifitanye isano n’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.

Mu mwaka wa 2023, iri tsinda ryabonye “Golden Buzzer” mu irushanwa rikomeye rya Britain's Got Talent, ibintu byarushijeho kurihesha izina rikomeye ku Isi.

Ghetto Kids bo muri Uganda bifashijwe mu mashusho y’indirimbo y’Igikombe cy’Isi cya 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...