Mu isura yuje akanyamuneza,
gutebya no kwishimira ubuhangange bwa APR FC, Gen Mubarakh Muganga
yagarutse ku magambo aherutse gutangazwa n’umuvugizi w’abafana ba Rayon Sports, Uwizeyimana Sylvestre uzwi ku kazina ka Wasili, yasererezaga APR ngo igiye ku Mulindi
ari uko itabashije kuzuza Stade Amahoro nk’uko asanzwe abigenza ayiserereza.
Gen Mubarakh Muganga yagize ati “Numvishe rero uwo muntu mwazanye
sinzi n’aho mwamukuye avuga ngo twagiye hariya ngo kwihisha ngo ni uko
tutakuzuza Stade".
Ati: “Kubera ko numvishe na ba
Janguani bagerageza kumubwira bamwibutsa umuco, kandi ubundi ndebye mu ishusho
ashobora kuba arusha Janguani imyaka myinshi. Kuza kurira ubugari muri Stade,
Kuryama muri Stade, ibintu byose bitabaho. N’ubu nabonye avuga ko ifunguro
abafana ba APR FC ngo bahaye abanya-Gicumbi ngo twari utuntu tungana gutya,
kandi buri muntu yafataga ibyo ashoboye, namaze kumenya icyo ari cyo rero
ikibazo afite.
Igisubizo akibaze abanya-Gicumbi
baraza kukivuga kubera ko n’abataraje kuri Stade ya hariya ku Mulindi, ubutumwa
bwabagezeho kandi bwabagezeho neza."
Gen Mubarakh Muganga yavuze ko
ubutaha Wasili agomba kuzarya ubugari bukeya ubundi akihera ijisho ukuntu APR
FC yuzuza Stade.