Gen Mubarakh Muganga yabitangaje kuwa Gatandatu itariki 5 Nyakanga 2025 avuga ko ubwo yayoboraga APR FC
abakunzi ba Rayon Sports n’andi makipe bahanganye yahoraga yifuza ko
manda ye irangira akabaha agahenge ariko ngo no mu gihe yavuyeho abamusimbuye
ntabwo bigeze batanga amahirwe ku yandi makipe yo gutwara ibikombe.
Gen Mubarakh Muganga yagize ati: “Najyaga numva bavuga ngo bagize
Imana bakira General Gen Mubarakh Muganga n’abandi, none mwaradukize ibikombe
byose biragenda".
Yakomeje avuga ko
ahubwo batari kwifuza ko agenda kuko ngo yari kujya abasaguriraho byibuze
ibikombe bicye none haje umuyobozi ukukumba byose. Ati “Naba n’iyo
mutugumana tukajya tubasaguriraho kamwe cyangwa tubiri, ejo rero ntimuzifuze ko
ngaruka kubera y’uko sinkigarutse Rusanganwa arahari."
Yavuze ko Brig
Gen Deo Rusanganwa uyoboye APR FC kugeza ubu nawe aramutse avuye ku buyobozi
bwa APR FC, yaguma gutwara ibikombe kuko intego ya APR FC ari ugutwara ibikombe.
Ati “Rusanganwa avuyeho n’undi waza ibikombe yabizana, APR niko yamye igomba
kumera gutyo, kandi abakinnyi mukabimenya, twebwe igipimo n’intego tubaha
birenze ibyo muduha."
Yakomeje avuga ko APR FC yifuza gutwara ibikombe byinshi ku buryo igihe kizagera buri mufana agafata igikombe cye. Ati “Ejo twarabivuze, ibikombe 23 bya shampiyona, 13 mu gikombe cy’Amahoro, 4 Super Cup, ntabwo bihagije kubera ko abafana ba APR FC muzi uko bangana. Turashaka ko APR FC tuzavuga ngo nishaka izahagarike ibyo ikora ariko buri mufana wayo n’umuyobozi wayo afite igikombe cye mu ntoki".
Yageneye ubutumwa Rayon Sports ayibutsa ko APR FC irangamiye ibikombe. Yavuze ko Stade Amahoro ifite nyirayo akaba ari APR FC, Pele Stadium ikaba iya Kiyovu Sports, avuga ko abandi ubwo bazajya bahurira i Nyanza [hano yavugaga Rayon Sports].
Icyakora yavuze ko Rayon Sports ari yo igerageza mu yandi makipe yose ahanganira ibikombe na APR FC. Ati; 'Ariko na none tudafite Rayon, na ba bandi navugaga baduhumekera mu irugu ntabwo twabagira, bajye bakomeza baze, ariko nta muntu uharenga ahongaho".