Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 17 Gashyantare
2023, mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, hari
hateraniye abanyeshuri bagera ku bihumbi bibiri bo muri iyi Kaminuza ndetse n’abo
muri IPRC-Huye.
Bitabiriye ikiganiro ‘Uruhare rw’urubyiruko mu
kwimakaza umuco w’ubutwari’ cyatanzwe na Gen. James Kabarebe
Yatangiye ikiganiro abwira urubyiruko indangagaciro
zaranze Inkotanyi n’ukuntu batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda kuya 1
Ukwakira 1990.
Avuga ukuntu bageze aho bimera nko gucikamo igikuba mu
minsi ya mbere, cyane ko urugamba rugihinda Gen. Maj Fred Gisa Rwigema wari
uyoboye urugamba yahise arasirwa i Nyabwishongwezi akitaba Imana.
Gen. Kabarebe ati “Iminsi ya mbere yo kubohora igihugu
yari ikomeye. Kwari ukwezi kw’ibibazo kubera ko twari abantu bake, ikindi twari
abantu batandukanye bavuye mu bihugu bitandukanye mu buhungiro muri Afurika
y’Uburasirazuba ku buryo guhuza umutima byari bigoye."
Yikije ku gihe kigoye bagize bari muri Pariki
y'Akagera, ubwo umwanzi yari yatangiye kubarusha imbaraga batangira kurwana
urugamba rwo kwirwanaho.
Avuga ati “Bamwe bari baracitse intege kubera kwitanga
bidafite gahunda n'ubuyobozi, abandi bakirwana ariko ikibuze ari ubuyobozi.
Imbaraga z'umwanzi zari zaragize imbaraga ziradusunika bituma tuva Gabiro na
Nyagatare tujya muri parike y'Akagera "Ingabo zacu zaranyanyagiye dutangira
kurwana intambara zo kwirwanaho ndetse n'izo guhunga zidashobotse."
Kabarebe avuga ko muri ibyo byumweru bibiri batangiye
no kwakira urundi rubyiruko binjiraga mu gisirikare bari bavuye mu bihugu
birimo u Burundi, Congo na Uganda.
Ati “Muri ibyo by'umweru bibiri twabonye urundi
rubyiruko rushya ruvuye hirya no hino harimo u Burundi, Congo na Uganda kandi
babaga bataye amashuri cyane cyane abavuye mu mashuri yisumbuye, bari bamaze
kuba abantu nk'ibi 2000. Twagerageje kubigisha amasomo ya gisirikare twigisha
amezi 9 tukayigisha mu byumweru 2.
Gen. Kabarebe yavuze ko urugamba rwakomeje, bigera aho
umwanzi yumva ko yabagose hirya no hino. Muri icyo gihe, ngo hari abana babiri
bavuye mu Inkotanyi bajya gushaka icyo kurya kubera ko bari bashonje.
Ubwo bari mu nzira bagenda baje gufatwa n’umwanzi.
Babajijwe aho Inkotanyi ziri, bashuka umwanzi bamujyana aho Inkotanyi zitari,
nyuma baricwa.
Ati “Muri iki gihe (icyo gihe) habayemo ibintu
byinshi. Hari inkuru yabana bajya bavuga, umwanzi yari yamaze kugota Inkotanyi
azi ngo bari muri iki gice yafunze hirya no hino. Mu nkotanyi havuyemo abana 2
b'imyaka 13 bashonje bajya gushaka ibiryo barikugenda bafatwa n'umwanzi
akibafata arabibona ko bavuye mu nkotanyi ababaza aho Inkotanyi ziherereye."
Akomeza ati “Abana bigiriye inama baravuga bati
Inkotanyi zaraye zigenda, babaza nibo aho ziri bahazi barabemerera. Barabatwaye
baberekeza iyo za Ntashyo berekeza ku mupaka wa Rusumo kandi atariho turi, babagejejeyo
babonye ko babeshye bahita babica."
Nyuma yo kuvuga ibihe bigoye n'inkuru y’abo bana
yavuze ko harimo isomo rikomeye ry'ubutwari no gukunda igihugu.
Gen. Kabarebe yabwiye urubyiruko ko bafite buri kimwe
gisabwa mu rugamba rwo kubaka Igihugu, bityo ko buri wese abahanze ijisho.
Ati “Kuri ubu icyo mukeneweho mwebwe ni uguhangana
n’ubukene, mufite umutekano, ikoranabuhanga,...nimubyifashishe muhangane
n’ibitero by’ikorananuhanga ku mbuga nkoranyambaga ry’abasebya u Rwanda kuko
muzi byinshi ku gihugu kandi murajijutse. Nimudukorera ibyo nta kabuza muzaba
muri mu murongo mwiza w’ubutwari".
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye na IPRC- Huye babajije ibibazo bitandukanye Gen. James Kabarebe
Gen.James Kabarebe yagarutse ku ndangagaciro zaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu