Ganza azwi cyane ku nyandiko zishingiye ku bitekerezo bye ku buzima, ku muntu n’imibanire ye n’abandi, ku iterambere, ku gukorera abandi no ku bibazo bitandukanye bibangamira umuntu mu rugendo rwo kubaho. Uretse izo nyandiko, yagiye anandika imivugo, ibisigo, imbwirwaruhame n’izindi nyandiko zigaruka ku ngingo zitandukanye z’ubuzima.
Kuri iyi nshuro, ibyo bitekerezo bimaze imyaka myinshi byandikwa bigiye kujya mu bitabo Bertin azashyira hanze. Ibyo bitabo ni REJOICING, A LETTER FOR THE SOUL na OVERCOMING. Ibi bitabo bitatu byose bihurira ku rugendo rw’umuntu ushaka gusobanukirwa ubuzima, kwiyubaka no kugira icyo asigira abandi.

REJOICING ni igitabo gishingiye cyane ku rugendo rw’ubuzima bwa Ganza. Ni inkuru y’umuntu wanyuze mu bihe bitandukanye, akagira ibikomere n’imbogamizi, ariko agakomeza gushaka uburyo yabaho kandi akagira icyo amarira abandi.
Muri iki gitabo, umwanditsi agaruka ku bintu byagize uruhare mu kumwubaka no guhindura uko abona ubuzima. Ni urugendo rutuma umusomyi abona ko amateka umuntu anyuramo ashobora kugira uruhare mu kumugira uwo ari we, ariko ko atagomba kumubuza guhitamo uwo ashaka kuzaba.

Naho A LETTER FOR THE SOUL ni igitabo cyubakiye ku bitekerezo, imivugo n’ubutumwa butandukanye bujyana umusomyi mu bitekerezo byimbitse ku buzima. Muri iki gitabo, Ganza yibanda ku ngingo zirimo urukundo, ubuzima, umuryango, iyobokamana, ubumwe, amahoro, inshingano n’umubano w’umuntu n’abandi.

Igitabo yise OVERCOMING cyo kibanda ku bintu bishobora gutuma umuntu adakoresha ubushobozi afite uko bikwiye. Muri iki gitabo, Umwanditsi agaruka ku bwoba, kwitinya, gusubika ibintu ndetse n’ibinyoma abantu bashobora kuba babayeho bemera. Umwanditsi ahamagarira umusomyi kutarebera ubuzima aho ahagaze gusa, ahubwo akibaza icyo yakora kugira ngo ahindure ibitagenda neza.
Kuri Ganza, iyi ntangiriro y’ibitabo ntabwo ari umushinga watangiye ejo. Ni umusaruro w’imyaka myinshi yo kwandika, gusoma, gutekereza no kwitegereza ubuzima.
Mu myaka ishize, ibitekerezo bye byagiye bigaragara mu nkuru zitandukanye, mu binyamakuru, mu mivugo, mu bisigo no mu mbwirwaruhame. Kuba agiye kumurika ibitabo bitatu icyarimwe na byo bifite umwihariko, kuko buri gitabo gifite aho gihurira n’urugendo rw’umwanditsi.
Kuri uyu mwanditsi, kwandika ntabwo bisa nk’igikorwa cyo gushyira amagambo ku mpapuro gusa. Ni uburyo bwo kubika ibitekerezo, kuvuga ku byo umuntu abona mu buzima no kuganiriza abandi ku bibazo bibareba.
Ibi bitabo kandi bigaragaza ko ubwanditsi bushobora gukora inganzo mu bintu bitandukanye: ubuzima bwite, ibyo yiga, ibyo abona mu bandi, ibibazo yibazaho ndetse n’ibisubizo agenda ashaka.

Ku musomyi ushaka kumenya amateka n’urugendo rw’umwanditsi, ashobora guhera kuri REJOICING. Ushaka kwibanda ku bitekerezo byerekeye ubuzima akareba A LETTER FOR THE SOUL. Naho ushaka ibitekerezo bimufasha guhangana n’ibimubuza gutera imbere no kubaho yishimye akareba OVERCOMING.
Urugendo rwa Ganza K. Bertin mu kwandika rugaragaza umuntu udashaka kugarukira ku kwandika inkuru gusa, ahubwo ushaka gukoresha inyandiko nk’uburyo bwo kubaza ibibazo, gutera abantu gutekereza byimbitse no kubashishikariza kugena uko bashaka kubaho.
Kuri we, igitabo ntikigomba kurangirira ku rupapuro rwa nyuma. Igitekerezo gishobora gukomeza kubaho mu bitekerezo by’umusomyi, kikamufasha gufata ibyemezo cyangwa kikamushishikariza gutangira ikintu yari amaze igihe asubika cyangwa atinya.

Ibitabo REJOICING, A LETTER FOR THE SOUL na OVERCOMING bigiye kujya mu maboko y’abasomyi, nyuma y’urugendo rurerure rwo kwandikwa
