Guhuriza hamwe imbaraga ku nzego zitandukanye zaba iza leta n’izigenga ni bumwe mu buryo bwafasha kurandura iki kibazo burundu.
Ni muri urwo rwego, Uruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye mu Rwanda, SKOL Brewery Ltd ku bufatanye n’Umuryango utegamiye kuri Leta, FXB Rwanda batangije gahunda yo guha abaturage ibiti mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imirire mibi mu gihugu ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Binyuze muri iyi gahunda yitwa ‘Guteza imbere ibijyanye no kwihaza mu biribwa hagamijwe guteza imbere abaturage’.
Biteganyijwe ko binyuze muri iyi gahunda, imiryango 2,300 yo mu Turere twa Gakenke na Nyabihu izahabwa ingemwe z’ibiti 23,868 zizagira uruhare mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi ndetse no kubungabunga ibidukikije muri utu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba.
Bazahabwa ibiti by’imbuto 13,725 bizifashishwa mu kurwanya imirire mibi ndetse n’ibivangwa n’imyaka 10,143 bizagira akamaro mu kurwanya isuri ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026, nibwo SKOL Brewery Ltd ku bufatanye na Rwanda FXB batangije iyi gahunda ku mugaragaro mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke, aho ku ikubitiro hatanzwe ibiti 12,407 ndetse bikazakomereza muri Nyabihu mu gihe kiri imbere.
Umuyobozi wa FXB Rwanda, Emmanuel Kayitana yavuze ko buri muryango mu miryango yatoranyijwe uzahabwa ibiti bigera ku 10. Ati “Buri rugo ruzagira ibiti bigeze ku 10 kugira ngo muri urwo rugo babashe kubona imbuto bataguze ku isoko ahubwo babashe kubona imbuto zihagije ku buryo buri rugo rwakwihaza mu mbuto.”
Yakomeje ashimira SKOL bafatanyije muri iki gikorwa avuga ko cyije nk’igisubizo mu guhangana n’ibibazo by’imirire mibi ndetse no kubungabunga ibidukikije muri utu turere.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa biteza imbere umuryango mugari n’Inozamubano muri SKOL Brewery, Benurugo Emillienne, yavuze ko bazanye iyi gahunda kugira ngo bafashe abaturage guhangana n’ibibazo bibabangamiye.
Ati: “Ndashimira Ubuyobozi bwa SKOL bwumva cyane gahunda za Leta zo guteza imbere abaturarwanda, kuko SKOL ni uruganda rukorera mu Rwanda, rukoreramo Abanyarwanda niyo mpamvu tuba twifuza ko ibyo dukora tubisangira n’Abanyarwanda bose muri rusange tubafasha gukemura ibibazo bibabangamiye birimo ibibazo by’imirire mibi ndetse n’ibindi.”
Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yasabye abaturage kubungabunga ibiti bahawe kugira ngo umusaruro babyitezeho uzaboneke.
Ati: “Ndabasaba kuzafata ibi biti neza, mukabikorera, mukibuka kubyitaho kugira ngo ibyo tubyitezeho bizatange umusaruro.”
Yavuze ko ibi biti bitazagira umusaruro mu kurwanya imirire mibi muri Gakenke gusa ahubwo ko bizagira n’akamaro mu kubungabunga ibidukikije kubera ko aka karere kagizwe n’imisozi miremire gakunze kurangwa n’ibiza byangiza byinshi.
Ati: “Gutera ibiti biri mu bizafasha mu kurwanya isuri ndetse bitume umusaruro wiyongera wakundaga kuba mucye kubera ibiza bikunze kwibasira Akarere kacu.”
Consolate Akingeneye utuye mu Kagari ka Gasiza, Umurenge wa Kivuruga, yavuze ko bari basanzwe bafite ikibazo cy’ingwingira ry’abana gusa avuga ko ingemwe z’ibiti by’imbuto bahawe zizabafasha mu kukigabanya.
Ati: “Twari tubikeneye cyane kuko umwana wariye indyo yuzuye akagerakaho urubuto, itunda, ikinyomoro agira ubuzima bwiza.”
Ubushakashatsi bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS 7, bw’umwaka wa 2025 bwagaragaje ko mu Karere ka Gakenke abana bagwingiye bageze kuri 26%.





















Skol yatanze ibiti birenga ibihumbi 12 byitezweho guhangana n’imirire mibi
