Filime CALL ME QUEEN yerekanwe bwa mbere i Kigali

Cinema - 2026-10-26 09:54
Sangiza:

Umwanditsi:

Filime CALL ME QUEEN yerekanwe bwa mbere i Kigali

Filime mpuzamahanga CALL ME QUEEN yerekanywe mu buryo bwihariye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, muri Mundi Center, ikaba igaruka ku nkuru y’umubyeyi w’Umunyarwandakazi uba mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, uhangana n’ingaruka z’ubukene, uburwayi n’akarengane mu myaka ya za 1990.

Iyi filime igaragaza ubuzima bwa Queen Achungo, umubyeyi urera abana wenyine akaba n’impunzi, ukina na Umuhire Eliane, umukinnyi w’Umunyarwandakazi umaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Inkuru ye ishingiye ku rugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abarwayi ba virusi itera SIDA, cyane cyane abatuye mu duce dukennye batabonaga imiti igabanya ubukana bwayo.

Muri iyi nkuru, Queen ahura na Anna, umunyamakuru ukomoka muri Ireland ukinwa na Denise Gough. Icyari kigamije kuba umubano usanzwe hagati y’umukoresha n’umukozi gihinduka ubucuti bukomeye, bombi bagafatanya guhangana n’akarengane no gusaba ko abantu bakennye bahabwa ubuvuzi bakwiye.

Nyuma yo kumenya ko yanduye virusi itera SIDA, Queen ahura n’ibibazo bikomeye, ariko ntiyacika intege mu guharanira ko abarwayi bo mu duce dukennye babona imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi. Iyi filime inenga inzitizi zatumaga abantu batishoboye batabona imiti, inagaragaza imbaraga z’ubucuti n’ubumwe mu guharanira impinduka.

Umuhire Eliane ni we ukina ari Queen Achungo, mu gihe Denise Gough agaragara nka Anna. Abandi bakinnyi bayigaragaramo barimo Dominic West, Laurent Lafitte, Michelle Tiren na Nice Githinji.

Iyi filime yayobowe na Emily Atef, umuyobozi wa filime ufite inkomoko mu Bufaransa, mu Budage no muri Iran. Inkuru yayo ishingiye ku gitabo Mercy cyanditswe na Lara Santoro mu 2007.

Igihe n’aho ‘CALL ME QUEEN’ izerekanirwa

Nyuma yo kwerekanwa mu buryo bwihariye i Kigali mwijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2026, biteganyijwe ko guhera ku wa 30 Ukwakira 2026, iyi filime izatangira kwerekanwa mu buryo bwagutse mu mazu yerekana filime mu bihugu bya Afurika.

Abazaba batarayireba mu mazu yerekana filime bazabona andi mahirwe yo kuyireba kuri interineti, kuko iteganyijwe gushyirwa ku rubuga rwa YAKWETU guhera ku wa 13 Ugushyingo 2026.

Iyi filime kandi igaragaza uruhare rw’abakinnyi b’Abanyarwanda mu bikorwa mpuzamahanga bya sinema, aho Umuhire Eliane akomeje kwagura ibikorwa bye nyuma yo kugaragara muri filime A Quiet Place: Day One.

Filime CALL ME QUEEN yerekanwe bwa mbere i Kigali


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...