Kuri
uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukuboza 2021, i Nyon mu Busuwisi habereye tombola ya
1/8 muri UEFA Europa League yasize umushyitsi muri iri rushanwa, FC Barcelona
itomboye Napoli yo mu Butaliyani mu mukino uvuze byinshi ku makipe yombi.
Nyuma
yo kwandagazwa mu mikino y’amatsinda muri Champions League, bikarangira ikipe
ibaye iya gatatu mu itsinda ndetse ntibone amahirwe yo gukomeza muri iryo
rushanwa, ahubwo ikerekeza muri Europa League, intego ya FC Barcelona ni ukwegukana
iki gikombe gikomeye i Burayi.
Umukino
ubanza uzabera I Camp Nou muri Espagne tariki ya 17 Gashyantare 2022, mu gihe
uwo kwishyura uzabera mu Butaliyani tariki ya 24 Ukuboza 2022.
Indi
mikino ikomeye izaba muri iri rushanwa harimo uzahuza RB Leipzig na Real
Sociedad, Porto na Lazio, Atalanta na Olympiacos ndetse na Dortmund na Rangers.
Ikipe
izegukana igikombe cya Europa League izamenyekana tariki ya 18 Gicurasi 2022, uyu
mukino ukazabera muri Espagne ku kibuga cya Sevilla cya Ramón Sánchez Pizjuán.
FC Barcelona na Napoli mu mukino utoroshye wo gushaka itike ya 1/4 cya Europa LeagueUko tombola ya Europa League yagenze
