Muri ibi bihe abantu benshi bahindurwa n'ibihe bagezemo, iterambere cyangwa akazi bakora bakibagirwa abo bareranwe. Kubera iterambere ryihuta nk'umuyaga usanga bamwe bajya gutura mu mijyi abandi mu bindi bihugu, aha usanga urungano ruhita ruburana.

Ese wowe urakibuka umwana mwatobanye akondo? Niba igisubizo ari yego, ni byiza cyane byerekana ko uzirikina umwana mwareranwe Mu bitangazamakuru bitandukanye birimo yabaleftonline byerekana inkuru yo mu mafoto y'umusore n'inkumi bafite inkuru y'urukundo rutangaje rwatangiriye mu bwana bwabo. Bivugwa ko ari bo muri Nigeria.

Urukundo rwabo rwatangariye mu bwana! Umukobwa witwa Nimi Nomchops yanyuze ku mbuga nkoranyambaga ashima Imana mu kubayobora mu rugendo rw'urukundo kuva mu bwana, aho yagize ati: "Ibi byose ni Imana, ni ugushima urugendo twanyuzemo, mukunzi wanjye warakonze nanjye nkukunda byimbitse, nishimira kubana nawe mu buzima, uranyuzuza".

Bakundanye mu bwana



