Elysee Bigira ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yamenyekanye cyane ubwo yari muri Gisubizo Ministries, mbere yo gutangira urugendo rw’umuziki ku giti cye.
Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo Abo Yamenye Kera, Abanjye Ndabazi, Jesus Number One, Mokozi Yesu na Erega Mwami, zatumye arushaho kumenyekana mu bakunzi b’umuziki wa Gospel.
Elysee Bigira utuye mu Bubiligi afite igikorwa ngarukamwaka cyitwa Gifted For His Glory (GFG), kibera mu Bubiligi. Igitaramo cya mbere cy’uyu mushinga cyabaye ku wa 1 Gicurasi 2025, aho yari yatumiye abahanzi barimo Adrien Misigaro, Pastor Amani na Aimee bo muri Dallas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gitaramo cya kabiri cyabaye muri Kamena 2026, Elysee Bigira yatumiye Ben na Chance bakunzwe bihebuje mu ndirimbo "Zaburi Yanjye", mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Igitaramo yakoreye mu Budage na cyo cyari mu bikorwa bifitanye isano n’uyu mushinga wa Gifted For His Glory, kikaba cyari igikorwa cyihariye cyiswe Gifted For His Glory (GFG) Audition Germany.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Elysee Bigira yavuze ko iki gitaramo cyabereye mu Budage ku wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2026 ari ishami ry’umushinga Gifted For His Glory, aho yafatanyije n’abahanzi batandukanye batuye i Burayi, banafata amashusho y’indirimbo zabo.
Elysee Bigira akomeje ibikorwa bye byo guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, binyuze mu bitaramo, indirimbo n’imishinga ihuza abahanzi ba Gospel bo mu bihugu bitandukanye.


Elysee Bigira arashima Imana yabanye nawe mu ivugabutumwa yakoreye mu Budage

Adrien Misigaro akunze gushyigikira cyane Elysee Bigira mu bitaramo yatangije















Bigira na Adrien Misigaro bahuje imbaraga mu gitaramo cyo mu Budage
