Elon Musk yanenze Hollywood kubera Lupita wahawe gukina muri filime "The Odyssey" ya Miliyoni 250$

Imyidagaduro - 23/05/2026 3:56 PM
Share:

Umwanditsi:

Elon Musk yanenze Hollywood kubera Lupita wahawe gukina muri filime "The Odyssey" ya Miliyoni 250$

Umukire wa mbere ku Isi, Elon Musk, yinjiye mu mpaka zikomeye ziri kuvugwa ku Isi nyuma y’uko umukinnyi wa filime ukomoka muri Kenya, Lupita Nyong’o, ahawe gukina ari "Helen of Troy" muri filime nshya ya Christopher Nolan yitwa The Odyssey, ifite ingengo y’imari ya miliyoni 250 z’Amadolari ya Amerika.

Lupita Nyong’o, wakuriye i Nairobi akaba n’umukobwa wa Guverineri wa Kisumu muri Kenya, Peter Anyang’ Nyong’o, yahuye n’abanenga icyemezo cyo kumuha gukina ari Helen of Troy, bavuga ko bidahuye n’amateka ya kera y’Abagiriki aho uwo mwamikazi akunze gushushanywa nk’umuzungu. 

Elon Musk yavuze ko Abagiriki basuzuguwe

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Elon Musk yavuze ko Christopher Nolan “yasuzuguye cyane Abagiriki” kubera guha Lupita Nyong’o uwo mwanya.

Yanabigereranyije no kuba umuntu yashyira umukinnyi wa filime w’umuzungu muri filime agakina ari Shaka Zulu, umwe mu bayobozi b’ibyamamare muri Afurika y’Epfo. 

Nyuma yaho, Musk yakomeje anashinja Nolan kuba “umuntu urwanya abazungu”, avuga ko yahisemo abakinnyi b’amoko atandukanye kugira ngo yongere amahirwe yo kwegukana ibihembo bikomeye bya sinema nka Oscars. 

Lupita yavuze ko iyi filime ari inkuru y’isi yose

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Elle, Lupita Nyong’o yavuze ko yishimiye cyane guhabwa uyu mwanya kuko Helen of Troy ari umwe mu bantu bazwi cyane mu mateka ya sinema n’ubuvanganzo. 

Yagize ati: “Natewe ishema no guhabwa uyu mwanya. Helen of Troy ni umuntu w’icyamamare mu nkuru za kera.”

Lupita yasobanuye ko The Odyssey ari inkuru y’igitangaza irenga imipaka n’umuco umwe, bityo ko kuba harimo abakinnyi baturuka mu bice bitandukanye by’Isi ari ibintu bisanzwe. 

Ati: “Abakinnyi b’iyi filime bahagarariye isi dutuyemo. Ntabwo nkiri mu guhora nsubiza abanenga ibyo nkora.”

Yanongeyeho ko atajya atekereza ku bantu bose batamukunda, ahubwo ko yifuza gukomeza gukora ibyo yemera no kubaka ejo heza muri sinema. 

Filime ishobora kuzinjiza miliyari zirenga imwe y’Amadolari

Nubwo iyi filime iri guteza impaka zikomeye, abasesenguzi bavuga ko ishobora kuba imwe muri filime zikomeye Hollywood izagira mu mwaka wa 2026. 

Raporo zitandukanye zigaragaza ko The Odyssey ishobora kwinjiza hagati ya miliyoni 800$ na miliyari 1.2$ ku Isi yose. 

Iyi filime igaragaramo ibyamamare bikomeye muri Hollywood nka Matt Damon, Tom Holland, Anne Hathaway, Robert Pattinson, Zendaya ndetse na Charlize Theron. 

Lupita Nyong’o si ubwa mbere agaragaye muri filime zikomeye ku rwego rw'Isi. Yamamaye cyane muri filime "12 Years a Slave" yamuhesheje igihembo cya Oscar, aba umukinnyi wa mbere ukomoka muri Kenya wegukanye icyo gihembo. 

Yanagaragaye muri filime zikomeye zirimo Black Panther na Star Wars: The Force Awakens, zakunzwe cyane ku Isi yose.


Elon Musk yavuze ko Christopher Nolan “yasuzuguye cyane Abagiriki” kubera guha Lupita Nyong’o uwo mwanya

Lupita yavuze ko iyi filime ari inkuru y’isi yose akaba yarishimiye cyane 'Role' yahawe muri The Odyssey



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...