Iyi nzu y’umuziki isanzwe ibarizwamo umuhanzi Bruce
Melodie, yakoreye indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo nka ‘Henzapu’ yakunzwe
mu buryo bukomeye.
Element yinjiye muri 1:55AM nyuma y’imyaka itatu yari
ishize akorera muri Country Records ya Nduwimana Jean Paul [Noopja], waje no
gushinga Radio yise Country FM.
Umwe mu babarizwa muri Label ya 1:55AM yabwiye
InyaRwanda ko Producer Element yamaze gushyira umukono ku masezerano, yo
gutangira gukorera muri iyi inzu ifasha abahanzi mu bya muzika iri kwigaragaza
ku isoko ry’umuziki.
Uyu muyobozi yavuze ati “Yamaze gusinya imyaka itatu." Yavuze ko hazabaho igihe cyo gufata amafoto, no kugaragaza
Producer Element nk’umukozi mushya muri iyi Label 1: 55 AM.
Element aherutse kwegukana igikombe cya Producer w’umwaka, mu bihembo bya Kiss Summer Awards ndetse no mu Isango na Muzika Awards 2022.
Element ni umwe mu basore bagezweho mu gutunganya
indirimbo. Uyu musore wasoje amashuri yisumbuye mu 2018 muri ‘MPC (Maths,
Physics and Computer Science)’, yatangiye gutunganya indirimbo 2019.
Ahazaza ha Country Records "……
Country Records kugeza ubu guhera muri Mutarama umwaka
ushize, ifite undi producer witwa Kozze.
Uyu musore w’imyaka 22 ubusanzwe yitwa Irakoze Jean
Pierre, akaba avuka mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Yize
gushushyanya ku Nyundo aho yasoje amasomo ye mu 2020.
Ntabwo yigeze yiga ikintu na kimwe kijyanye n’umuziki,
ahubwo gutunganya indirimbo ni ibintu byamujemo nk’umuhamagaro kuruta kuba ibyo
yakwishakamo.
Kozze yigiye gutunganya indirimbo muri Country Records
abifashijwemo na Element wari usanzwe ari inshuti ye, agenda abimenya kugeza
ubwo na we yatangiye gukora indirimbo zitandukanye.
Mu njyana uyu musore yiyumvamo harimo Afrofusion
ndetse na Hip Hop, ariko akaba avuga ko na we afite indi njyana y’iwabo mu
karere ka Rusizi ashaka kuzana ku isoko rya muzika, yitwa Nkombo Style.
Coach Gael washinze 1:55 Am yamaze gusinyisha Producer Element wari umaze imyaka itatu muri Country Records
Bruce Melodie yakunze kugaragaza ko yishimira uruhare rwa Element mu rugendo rw'umuziki w'u Rwanda

Element yegukanye igihembo cy'uwatunganyije neza indirimbo [Best Producer] mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2022

Ubwo Element yakiraga igihembo cya Producer w'umwaka mu bihembo bya Isango na Muzika Awards
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘HENZAPU’ ELEMENT YAKOREYE BRUCE MELODIE