Element
Eleéeh ni we watangaje mbere gahunda y’ibitaramo bye, aho yavuze ko bizaba
hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2026. Nubwo ataratangaza amatariki nyayo y’aho buri
gitaramo kizabera, yavuze ko imyiteguro igeze kure.
Shaffy
we aherutse gutaramirwa mu Mujyi wa Montreal tariki 16 Gicurasi 2026, igitaramo
cyamufashije kongera gukomeza kumenyekanisha ibikorwa bye muri Canada. Nyuma
y’icyo gitaramo, yavuze ko agiye gukomeza urugendo rw’ibitaramo muri icyo
gihugu.
Shaffy
kandi yanakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro, baganira
ku ruhare rw’ubuhanzi mu iterambere.
Mu
butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Shaffy yagize ati: “Byari
ibyishimo guhura na Ambasaderi Mukuru w’u Rwanda muri Canada, Nyakubahwa
Prosper Higiro. Twaganiriye ku buryo ubuhanzi bwafasha mu iterambere, guha
imbaraga urubyiruko, no kubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda. Nishimiye kuba ndi
mu rugendo aho umuziki uhuza n’impinduka zifite intego.”
Mu
minsi ibiri ishize, Nel Ngabo na we yatangaje ko agiye gukora ibitaramo muri
Canada, bizaba nabyo hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2026. Ni ibitaramo yise “Nel Ngabo Canada
Tour”.
Kevin
Kade na we yemeje ko azaba ari muri ibi bitaramo, aho yavuze ko bizamufasha
kwegera abafana be bo muri ‘diaspora’ no kurushaho kumenyekanisha umuziki we.
Hari n’amakuru avuga ko ari gutegura Album nshya, nubwo atarayemeza ku
mugaragaro.
Ibi
bitaramo byose byateguwe na Dj Ferry, usanzwe afite uruhare mu gutegura
ibitaramo bitandukanye byo hanze y’u Rwanda. Uretse igitaramo cya Shaffy
cyonyine, ibindi byose bihuriye muri iyi gahunda.
Mu
bahanzi n’abandi bazafasha muri ibi bitaramo harimo na Dj Brianne, we watumiwe
na Dj Ferry kugira ngo afatanye mu gutanga umuziki uzafasha ibi bitaramo
kugenda neza.
Ibi
bitaramo bifatwa nk’intambwe ikomeye ku bahanzi b’u Rwanda, kuko bigaragaza ko
umuziki wabo ukomeje kubona isoko rishya ku mugabane wa Amerika ya Ruguru,
cyane cyane mu Banyarwanda baba muri Canada no mu bakunzi b’umuziki nyarwanda
muri rusange.
Mu
gihe amatariki nyayo ataratangazwa, abakunzi b’aba bahanzi bakomeje gutegerezanya
amatsiko uburyo ibi bitaramo bizagenda n’icyo bizasiga mu rugendo rwabo rwa
muzika.

Element
Eleéeh yatangiye urugendo rushya rw’ibitaramo muri Canada, aho yijeje abakunzi
be ko “Canada Tour” izaba umwanya wo guhuza umuziki we n’abafana bo muri ‘diaspora’,
mu bitaramo biteganyijwe hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2026

Shaffy
yakomeje urugendo rwe rw’iterambere muri Canada nyuma yo gutaramira i Montreal,
avuga ko ari gutegura ibitaramo bizenguruka iki gihugu, anashimangira ko
umuziki we ugamije kugira uruhare mu guhuza ubuhanzi n’iterambere ry’urubyiruko


