Urugendo rwe ruzatangirira mu Mujyi wa Stockholm
muri Suède, aho azahurira ku rubyiniro n’umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, Kizz
Daniel, mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu, tariki 8 Ugushyingo 2025, cyateguwe
na sosiyete East West Vibes iyobowe n’Umunyarwanda DJ Moze.
DJ Moze yabwiye InyaRwanda.com ko iki gitaramo
kizaba ari intangiriro y’urugendo rurerure Element EleéeH agiye gukora mu Burayi,
ruzamara amezi arenga ane.
Ati: “Iki gitaramo agiye guhuriramo na Kizz Daniel
ni igitangiza urugendo rw’ibitaramo bye twamuteguriye. Azazenguruka ibihugu
bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi kugeza muri Gashyantare 2026. Ibitaramo
byinshi muri byo byamaze kwemezwa.”
Yakomeje avuga ko ibi bikorwa biri mu murongo
mugari wo guteza imbere umuziki nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Element EleéeH azahaguruka i Kigali ku wa Gatanu
tariki 7 Ugushyingo 2025, yerekeza i Stockholm aho azatangirira uru rugendo.
Uyu muhanzi aheruka gutaramira mu Mujyi wa
Mbarara muri Uganda, mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 30,
cyari cyateguwe na Ray G, umwe mu bahanzi bakomeye muri icyo gihugu.
Mu myaka ibiri amaze mu muziki, Element yagiye
agaragaza impano ikomeye mu kuririmba no gutunganya indirimbo. Yashyize hanze
indirimbo eshanu ziri mu zikunzwe muri iki gihe zirimo Kashe, Milele, Tombe,
Maso, ndetse na Fou de Toi yakoranye na Ross Kana na Bruce Melodie.
Nubwo mu minsi ishize yakunze kwibasirwa ku mbuga
nkoranyambaga ashinjwa “gukoresha imbaraga nke ku rubyiniro”, uru rugendo
rushya rufatwa nk’amahirwe mashya yo kugaragaza ubushobozi bwe nk’umuhanzi
wuzuye, ufite intego yo gusohokana umuziki nyarwanda imipaka.
Uru rugendo rw’ibitaramo bya Element EleéeH mu
Burayi ruzagera mu bihugu byinshi birimo Suède, u Budage, u Bubiligi, n’u
Bufaransa, mbere yo kurangira muri Gashyantare 2026, rukazaba ari imwe mu
nkingi zikomeye z’iterambere ry’umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Element agiye gutangira urugendo rwe rw’ibitaramo mu Burayi, ahereye muri Suède, aho azaba ari kwamamaza umuziki we no kwegera abafana bamukunze kuva yatangira ubuhanzi

Element EleéeH azahurira na Kizz Daniel muri Suède, mbere yo gutangira ibitaramo bye bwite mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi

Dj Moze wateguye ibitaramo bya Element ku Mugabane w'u Burayi, yavuze ko bizarangira muri Gashyantare 2026

Element EleéeH azataramira mu bihugu bitandukanye
byo mu Burayi, mu rugendo rugamije kumenyekanisha umuziki nyarwanda kurushaho
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘MASO’ Y’UMUHANZI ELEMENT
