Eddy Kenzo na Meddy ntibarenze umutaru muri Grammy Awards 2027

Imyidagaduro - 2026-11-17 09:42
Sangiza:

Umwanditsi:

Eddy Kenzo na Meddy ntibarenze umutaru muri Grammy Awards 2027

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Eddy Kenzo na Meddy wo mu Rwanda ntibabashije kubona umwanya mu bahataniye ibihembo bya Grammy Awards 2027, nyuma y’uko indirimbo “Gusa” bahuriyemo itagaragaye ku rutonde rwa nyuma rw’abatoranyijwe.

Ibi byamenyekanye ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, ubwo Ishyirahamwe ry’Abahanga mu Muziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Recording Academy, ryatangazaga abahatanira ibi bihembo ku nshuro ya 69.

Eddy Kenzo yari yashyikirije Grammy indirimbo eshatu kugira ngo zisuzumwe mu byiciro bitandukanye by'iri rushanwa. Muri zo harimo “Gusa” yakoranye na Meddy, “Low Key” ndetse na “Nabalinda” yakoranye na Samuel Nalangira.

Izi ndirimbo zose zari zashyizwe mu cyiciro cya Best African Music Performance, nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Eddy Kenzo rwari rwateguriwe kumenyekanisha indirimbo ze no kuzisaba gutekerezwaho muri Grammy Awards.

Nubwo izi ndirimbo zashyikirijwe abatora muri Grammy, nta n'imwe muri zo yabashije kugera ku rutonde rwa nyuma rw'indirimbo eshanu zatoranyijwe muri iki cyiciro.

Mu cyiciro cya Best African Music Performance, indirimbo eshanu ni zo zatoranyijwe mu zizahatana ku gihembo cya Grammy Awards 2027.

Harimo “Gratitude” ya Asake, “Aye Kan (Are You Coming Back?)” ya Angélique Kidjo na Ayra Starr, “No Tradition, No Africa” ya King Ayisoba na Rocky Dawuni, “Big Daddy” ya Tems ndetse na “Jogodo” ya Wizkid na Asake.

Aba bahanzi bose bazahatanira iki gihembo, mu gihe Eddy Kenzo, Meddy na Samuel Nalangira batabashije kubona umwanya kuri uru rutonde.

Mu cyiciro cya Best Global Music Performance, na cyo cyari mu byiciro bishobora gushimisha abahanzi bo muri Afurika n'ahandi ku Isi, hatoranyijwe indirimbo eshanu.

Harimo “Varuvaaiy” ya Devan Ekambaram na Susha, “Una Flor En Cada Estrella” ya KerreKe, Mireya Ramos na Alex E. Chávez, “Bando [Orchestral]” ya Angélique Kidjo yakoranye na Pharrell Williams na Quavo.

Izindi ni “Porcelana” ya ROSALÍA na Dougie F, ndetse na “Dai Dai” ya Shakira na Burna Boy.

Iki cyiciro kigamije guhemba indirimbo zigaragaza ubudasa bw'umuziki ukomoka mu mico itandukanye ku Isi, zikagaragaramo uburyo bwihariye bwo guhuza injyana n'umuco.

Ibi bihembo bizaba ku nshuro ya 69, biteganyijwe kubera muri Crypto.com Arena i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 7 Gashyantare 2027.

Abahanzi bazaba bahatanye bazaba batoranyijwe hashingiwe ku bihangano byasohotse hagati ya tariki ya 31 Kanama 2025 na tariki ya 28 Kanama 2026.

Grammy Awards ni kimwe mu bihembo bikomeye ku Isi mu muziki, aho abatsinda batoranywa n'abagize Recording Academy, barimo abaririmbyi, abanditsi b'indirimbo, abatunganya umuziki n'abandi bakora mu ruganda rw'imyidagaduro.


Eddy Kenzo na Meddy ntibabashije kubona umwanya mu bahatanira Grammy Awards 2027, nyuma y’uko indirimbo yabo “Gusa” itagaragaye ku rutonde rwa nyuma rw’abatoranyijwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...