Ibi
bigaragazwa n'isesengura rishya ry'Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe gushyira mu
byiciro ibibazo by'umutekano w'ibiribwa (Integrated Food Security Phase
Classification - IPC), ryakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma ya DRC
n'abafatanyabikorwa bayo mu bikorwa by'ubutabazi.
Iri
sesengura rigaragaza ko abantu miliyoni 28.8 bashobora kuba mu cyiciro
cy'ikibazo gikomeye cyo kutihaza mu biribwa hagati ya Nzeri n'Ukuboza 2026. Aba
bangana na 23% by'abaturage bose b'iki gihugu.
Muri bo,
abantu miliyoni 3.6 bari mu cyiciro cya kane cya IPC, ari cyo cyiciro
cy'ubutabazi bwihutirwa (Emergency), kigaragaza ko abantubafite ikibazo
gikomeye cyane cyo kubona ibiribwa bihagije.
Nk’uko
byatangajwe n’ikinyamakuru BBC Gahuzamiryango, uburasirazuba bwa DRC ni bwo
bukomeje kugaragaramo ikibazo gikomeye kurusha ahandi, bitewe ahanini
n'intambara n'umutekano muke umaze igihe muri ako karere.
Abantu
barenga miliyoni 10 bo mu ntara za Kivu y'Amajyaruguru, Kivu y'Amajyepfo na
Ituri bahanganye n'ikibazo gikomeye cyo kutihaza mu biribwa.
Teritwari
za Djugu, Fizi, Shabunda na Walungu na zo ziri mu duce twagaragajwe
nk'utwibasiwe cyane, aho abaturage bamwe bageze mu cyiciro cya kane cya IPC.
Umuhuzabikorwa
w'agateganyo w'Umuryango w'Abibumbye (ONU) ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi muri DRC,
Damien Mama, yavuze ko ibyagaragajwe n'iri sesengura bikwiye gufatwa nk'umuburo
ukomeye, kuko ibikenewe mu bikorwa by'ubutabazi bikomeje kurenga ubushobozi
buhari.
Ku rundi
ruhande, Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y'Ubuhinzi ya DRC, Benjamin
Toirambe Bamoninga, yavuze ko iri sesengura rizafasha inzego zibishinzwe
kumenya uturere dukeneye kwitabwaho byihutirwa no gushyira imbaraga mu kongera
umusaruro w'ibiribwa.
Iri
sesengura rya IPC riteganya ko ikibazo cyo kutihaza mu biribwa gishobora
kurushaho gukomera hagati ya Mutarama na Kamena 2027.
Muri icyo
gihe, abantu miliyoni 30.3 bashobora kuba mu cyiciro cy'ikibazo gikomeye cyo
kutihaza mu biribwa, barimo miliyoni 4.2 bashobora kugera mu cyiciro cya kane
cya IPC, gisaba ubutabazi bwihutirwa.
Raporo
igaragaza ko intambara, guhunga kw'abaturage bava mu byabo, ndetse n'ibibazo
by'ubukungu biri mu mpamvu zikomeye zituma iki kibazo gikomeza gufata indi ntera.
Ibi
bishimangira uburemere bw'ikibazo cy'umutekano w'ibiribwa muri DRC, cyane cyane
mu bice by'uburasirazuba bikomeje kwibasirwa n'amakimbirane.
