Dr Gaspard Ntahonkiriye yanyuze abitabiriye igitaramo cye cyagaragayemo ubuhanga bw'abavuza inanga-AMAFOTO

Imyidagaduro - 17/11/2018 7:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Dr Gaspard Ntahonkiriye yanyuze abitabiriye igitaramo cye cyagaragayemo ubuhanga bw'abavuza inanga-AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2018 ni bwo Dr Gaspard Ntahonkiriye ufite inkomoko mu Burundi yakoze igitaramo cy'uburyohe cyabereye muri Onomo Hotel mu mujyi wa Kigali. Dr Gaspard yanyuze bikomeye abitabiriye igitaramo cye cyagaragayemo ubuhanga bw'abavuza ingoma.

Saa Moya z'umugoroba ni bwo abantu bari batangiye kuzura salle yabereye iki gitaramo cyiswe (Amasho Concert) cyitabiriwe cyane n'abiganjemo abantu bakuru. Ni igitaramo cyagaragayemo imbyino z'ikirundi zo mu bihe bya kera. Abahanzi bavuza inanga nabo bari mu bashimishije cyane abantu benshi bitabiriye iki gitaramo. Deo Munyakazi uzwi mu kuvuza inanga yakirigise inanga ye ashimisha abantu mu buryo bukomeye.

Dr Gaspard Ntahonkiriye

Dr Gaspard mu gitaramo cyibukije abantu ibihe bya cyera

Dr Gaspard Ntahonkiriye wari utegerejwe na benshi mu bitabiriye iki gitaramo 'Amasho Concert', yageze kuri stage ibintu bihindura isura kubera kwishimirwa cyane. Yaririmbye indirimbo ze zinyuranye ziri mu muco wa kera w'abarundi aziririmba acuranga inanga. Ni ibintu byabibukije rwose ibihe bya kera. Nyuma ye hakurikiyeho undi muhanzi nawe agaragaza ubahanga afite mu gucuranga inanga. Dr Gaspard ni we wakurikiyeho arongera asusurutsa abantu aba ari nawe usoza igitaramo. 

Deo Munyakazi

Deo Munyakazi yaririmbye muri iki gitaramo

Dr Gaspard Ntahonkiriye ubusanzwe ni umuganga uvura indwara z'abagore mu bitaro La croix du sud biherereye i Remera ahazwi nko kwa Nyirinkwaya. Igitaramo cy'umwihariko yakoze yari yagitumiyemo abantu bavuza ingoma, inanga n'ibindi binyuranye. Nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com, intego y'igitaramo yaraye akoreye muri Kigali, yari ukwibutsa abantu ibyo mu gihe cya cyera akaba ari na yo mpamvu hakoreshejwe imbyino zo mu muco wa kera w'abarundi n'uw'abanyarwanda.

REBA ANDI MAFOTO

Dr Gaspard Ntahonkiriye

Amasho ConcertAmasho ConcertAmasho ConcertDr Gaspard NtahonkiriyeAmasho ConcertAmasho ConcertAmasho ConcertAmasho ConcertAmasho ConcertAmasho ConcertAmasho ConcertAmasho ConcertAmasho ConcertAmasho ConcertAmasho ConcertAmasho ConcertAmasho ConcertAmasho Concert

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...