Saa Moya z'umugoroba ni bwo abantu bari batangiye kuzura salle yabereye iki gitaramo cyiswe (Amasho Concert) cyitabiriwe cyane n'abiganjemo abantu bakuru. Ni igitaramo cyagaragayemo imbyino z'ikirundi zo mu bihe bya kera. Abahanzi bavuza inanga nabo bari mu bashimishije cyane abantu benshi bitabiriye iki gitaramo. Deo Munyakazi uzwi mu kuvuza inanga yakirigise inanga ye ashimisha abantu mu buryo bukomeye.
Dr Gaspard mu gitaramo cyibukije abantu ibihe bya cyera
Dr Gaspard Ntahonkiriye wari utegerejwe na benshi mu bitabiriye iki gitaramo 'Amasho Concert', yageze kuri stage ibintu bihindura isura kubera kwishimirwa cyane. Yaririmbye indirimbo ze zinyuranye ziri mu muco wa kera w'abarundi aziririmba acuranga inanga. Ni ibintu byabibukije rwose ibihe bya kera. Nyuma ye hakurikiyeho undi muhanzi nawe agaragaza ubahanga afite mu gucuranga inanga. Dr Gaspard ni we wakurikiyeho arongera asusurutsa abantu aba ari nawe usoza igitaramo.
Deo Munyakazi yaririmbye muri iki gitaramo
Dr Gaspard Ntahonkiriye ubusanzwe ni umuganga uvura indwara z'abagore mu bitaro La croix du sud biherereye i Remera ahazwi nko kwa Nyirinkwaya. Igitaramo cy'umwihariko yakoze yari yagitumiyemo abantu bavuza ingoma, inanga n'ibindi binyuranye. Nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com, intego y'igitaramo yaraye akoreye muri Kigali, yari ukwibutsa abantu ibyo mu gihe cya cyera akaba ari na yo mpamvu hakoreshejwe imbyino zo mu muco wa kera w'abarundi n'uw'abanyarwanda.
REBA ANDI MAFOTO
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com