Dr. Dre agiye gufata ikiruhuko cy'imyaka 2 nyuma y'imyaka 40 mu muziki

Imyidagaduro - 2026-11-10 13:10
Sangiza:

Umwanditsi:

Dr. Dre agiye gufata ikiruhuko cy'imyaka 2 nyuma y'imyaka 40 mu muziki

Umuraperi akaba nutunganya umuziki ukomeye ku Isi, Dr. Dre, yatangaje ko ateganya gufata ikiruhuko mu muziki nyuma y'imyaka isaga 40 awumazemo, akamara imwaka ibiri atari mu bikorwa bisanzwe bya muzika.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Ice Cube na Mike Epps kuri Podcast yabo yitwa Listen and Laugh.

Dr. Dre yavuze ko ku nshuro ya mbere mu buzima bwe bwose yamaze akora, yifuza gufata akaruhuko akareka gutekereza ku muziki igihe cyose, kugira ngo abone umwanya wo gukora ibindi bintu bitandukanye n'ibyo yari asanzwe akora.

Yagize ati: “Ku nshuro ya mbere kuva natangira umwuga wanjye w'ubuhanzi, ngiye gufata ikiruhuko. Ngiye kwigira kure y'ibintu bisanzwe nkora, nkamara umwaka umwe cyangwa ibiri ntagaragara, hanyuma nyuma yicyo gihe nkagaruka.”

Uyu mugabo w'imyaka 61 y'amavuko yatangiye urugendo rwe mu muziki mu myaka ya za 1980, ubwo yari mu itsinda rya World Class Wreckin’ Cru.

Yasobanuye ko n'iyo yaba atari muri studio akora indirimbo, ibitekerezo bye bikomeza kuba ku muziki, kuko ahora ashakisha ibintu bishobora kumubera isoko y'ibitekerezo bishya.

Ati: “Ntushobora kuwuvamo. N'iyo waba utari muri studio, uba ureba amaduka, ibyapa biri ku modoka cyangwa ibindi bintu bishobora kuguha igitekerezo cyo gukoresha ubutaha winjiye muri studio. Buri gihe uba uwuhujwe na wo.”

Yakomeje avuga ko yifuza kumara igihe runaka atagengwa n'ibitekerezo by'umuziki, kugira ngo amenye niba hari ibindi bintu bishobora kumuha ibyishimo nk'ibyo yagize igihe yanjyiraga mu muziki.

Nubwo ateganya gufata ikiruhuko, Dr. Dre yavuze ko ashimishijwe cyane n'iterambere ry'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI), cyane cyane ku mahirwe rishobora kuzana mu muziki no muri sinema.

Yagize ati: “Nshimishijwe cyane na AI. Ndayikunda, nkunda ubushobozi bwayo n'ibyo ishobora kuzageraho mu muziki no muri filime.”

Yatanze urugero rw'uburyo mu gihe kiri imbere umuntu ashobora guhabwa amafaranga kugira ngo agaragare muri filime atiriwe ajya aho bayikorera, ahubwo akemerera abayikora gukoresha isura n'ijwi rye, akagira n'uburenganzira bwo kwemeza ibyo bazakoresha.

Kugeza ubu, Dr. Dre ntiyatangaje igihe nyacyo azatangirira iki kiruhuko, ariko yavuze ko yifuza kongera kubona ubuzima mu buryo butandukanye n'uko yari asanzwe abubamo.

Dr. Dre agiye gufata ikiruhuko cy'imyaka 2 nyuma y'imyaka 40 mu muziki


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...