Dr Bizimana yagizwe Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Busingye agirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza

Amakuru ku Rwanda - 31/08/2021 8:51 PM
Share:
 Dr Bizimana yagizwe Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Busingye agirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza

Ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021 Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda ari we Dr Bizimana Jean Damascene, naho Johnston Busingye wari Minisitiri w'Ubutabera agirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza.

Perezida Paul Kagame yashyizeho aba bayobozi bashya ashingiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 111, iya 112 n'iya 116. Dr Jean Damascene Bizimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yagizwe Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minister of National Unity and Civic Engagement) iyi akaba ari Minisiteri nshya mu Rwanda.

Abandi bayobozi bashyizweho na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame barimo; Mr. Johnston Busingye wari Minisitiri w'Ubutabera mu Rwanda akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu gihugu cy'u Bwongereza nyuma y'imyaka 8 yari amaze muri Minisiteri y'Ubutabera, Mr. Francis Gatare wagizwe Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n'Ubukungu;

Amb. Yamina Karitanyi wagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, Dr. Fidele Ndahayo wagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike, Ms. Clarisse Munezero wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ndetse na Dr. Thierry Mihigo Kalisa wagizwe 'Chief Economist at the National Bank of Rwanda'.

Amakuru y'impinduka muri Guverinoma y'u Rwanda ndetse n'Abayobozi bashya bahawe inshingano n'Umukuru w'Igihugu, yatangarijwe mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente ari nawe wariteyeho umukono mu izina rya Perezida Paul Kagame.


Johnston Busingye yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza


Dr Jean Damascene Bizimana yagizwe Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda


Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...