Dushingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu
mibanire Margaret Brining na Douglas Allen, ngo abagore nibo basaba gatanya
cyane ugereranyije n’abagabo n'ubwo abagabo baba bazi kwihagararaho kugeza
ku munota wa nyuma. N'ubwo aribo bakunda gusaba gatanya hari impamvu zibitera.
Mu mboni yanjye nk’umwanditsi w’iyi nkuru, akenshi
mbona abagore basaba gatanya ari uko baba babuze andi mahitamo cyangwa uwo
bishingikirizaho bigatuma basubira mu masezerano bagiranye n’uwo bashakanye,
nyuma yo gusanga bahejwe rero nibwo basaba gutana, ibi bigaterwa n’uko abadamu
aribo bagira imbaraga nyinshi mu mibanire y’abantu. Iyo umudamu abuze amahitamo
arigendera.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagore nanone aribo bahita bashobora kwikomereza ubuzima kabone nubwo baba batawe, mu gihe abagabo bibagora, ni bwo uzumva ngo umugabo yagiye gucyura. Abagore bibafata igihe gito ngo mube mwatandukana bya burundu nk’uko byagaragajwe na Robon Simon umwarimu akaba umuhanga mu buzima n’imitekerereze y’abantu.
Yagaragaje ko abagabo bamara igihe kirekire bababazwa n’urushako cyangwa n’uwo bakundanye nyuma bakaza kunaniranwa bagatana. Kuba abagabo batamena amabanga yabo akabagumamo ni cyo gituma bababazwa cyane mu gihe abagore bo bisanzura bakaganira ku bibazo byabo. Iyi nkuru rero igiye kugufasha kumenya neza impamvu uwo muntu muri kumwe ashobora guhita agusiga mu kanya nk’ako guhumbya.
DORE
IMPAMVU 4 UMUNTU MUKUNDANA CYANGWA MUBANA ASHOBORA KUGUSIGA WENYINE
1. Yumva
asa n’uwambuwe agaciro ke cyangwa yaragateshejwe
Ahari utuma yumva asa n’udahawe agaciro, ntuzatume uwo
muntu mukundana cyangwa mubana yumva asa n’uwambuwe agaciro ke. Iteka tuma
yumva akunzwe kandi yubashywe.
2. Abona
udashobora guhinduka
Ntabwo muzahora murebana akana ko mujisho niko
kuri. Ikitari ukuri kandi kitari cyiza ni uko umwe muri mwe atazemera guhura na
mugenzi we, ahari arakwitegereza akabona ntuteze guhinduka. Iteka mwereke ko
ushobora guhinduka no guhindura intekerezo zawe.
3. Nta bufasha
abona buguturutseho
Iteka muhe ubufasha ndetse umubwire n’amagambo akeneye
kumva, mubwire ko ari mwiza mutake mu bandi mwerekane, mwiteho abibone ndetse
umufashe mu byiza no mu bibi.
4. Yaguciye
inyuma
Niba yaraguciye inyuma azajya aguhunga ubibone kubera ubwoba n'ipfunwe. N'ubwo bimeze bityo rero mube hafi, umwereke ko nta gikuba cyacitse niba koko umukunda.