DJ Spinny yasabye aba DJ kubaka umutungo urambye aho kwibanda ku mibereho yo mu bitaramo

Imyidagaduro - 2026-11-12 22:40
Sangiza:

Umwanditsi:

DJ Spinny yasabye aba DJ kubaka umutungo urambye aho kwibanda ku mibereho yo mu bitaramo

Umuhanga mu kuvanga umuziki ukorera muri Uganda, DJ Spinny, yasabye abavangamuziki (Dhj) bo muri Afurika y’Iburasirazuba guhindura imyumvire ku mwuga wabo, bakawufata nk’umusingi wo kwiteza imbere, gushora imari no kubaka umutungo bazaraga n’abazabakomokaho.

DJ Spinny, uzwi ku mazina ya Joseph Kaliisa, yagaragaje ko hari ba DJ benshi muri aka karere bagikora uyu mwuga ariko bakaba batarabasha kuwubyaza umusaruro ugaragara mu mibereho yabo, cyane cyane mu bijyanye no gutunga imodoka zigezweho, kugura imitungo itimukanwa no kugira ibikorwa by'ubucuruzi bibinjiriza amafaranga.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko hari ba DJ benshi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bagitwara imodoka zishaje, zifite ibibazo bikomeye by’imikorere, aho yakoresheje imvugo ya DMC (Dangerous Mechanical Condition), isobanura imodoka ishobora guteza impanuka kubera imiterere yayo mibi.

Yavuze ko mu myaka itanu iri imbere yifuza kubona impinduka zikomeye, ku buryo abavangamuziki bo muri aka karere bazaba bafite za nyubako z’ubucuruzi, imitungo itimukanwa, ibigo by’ubucuruzi bikomeye n’andi masoko yinjiza amafaranga, aho gukomeza kubaho bategereje amafaranga bakura mu bitaramo gusa.

Yagaragaje ko atifuza kubona umwuga wo kuvanga umuziki ukomeza gufatwa nk'uburyo bwo kwishimisha gusa, ahubwo ko ukwiye kuba umwuga wubaka ejo hazaza h’uwukora, ukamufasha kugera ku bukungu burambye.

Mu magambo ye, yagize ati: “Ndifuza kubona ibyo bihinduka mu myaka itanu iri imbere! Ndifuza kubona ba DJ batunze za nyubako z’ubucuruzi, imitungo itimukanwa n’ibigo by’ubucuruzi byatsinze, bubaka umutungo uzaraga n’abazabakomokaho, aho kumara igihe banywa urumogi, mu birori no kubabara imitwe nyuma y’ibitaramo.”

Yongeyeho ko umwuga wo kuvanga umuziki ukwiye kuba umwuga utuma abantu bubaka ubwami bw’ubukungu, aho kuba imibereho ishingiye ku birori n'ibinezeza by’igihe gito.

Mu bindi DJ Spinny yagarutseho, yanenze abantu bagaragaza urwango ku muziki wa Afro House, agaragaza ko hari abavuga nabi iyu njyana n’abayikora aho kwemera ko abantu bafite uburyo butandukanye bwo kwishimira umuziki.

Yifashishije izina rya DJ Vanns, avuga ko ari umuyobozi mukuru wa Marriott Hotel Kampala, mu buryo bwo gutebya no kugaragaza ko abantu bakwiye kureba ubushobozi n’ibikorwa bya bagenzi babo aho kubasuzugura.

Yagize ati: “DJ Vanns ni Umuyobozi Mukuru wa Marriott Hotel Kampala. Abantu badafite icyo bagezeho ni bo bahora bagaragaza urwango kurusha abandi! Niba mudakunda ibitaramo byacu bya Afro House, mujye kuri Old Timers i Ntinda mwumve indirimbo za kera mukunda.”

Ibi yabivuze agaragaza ko abantu badakwiye guhatira abandi gukunda injyana runaka, ahubwo ko buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo umuziki yumva umunogeye.

DJ Spinny kandi si umuntu uvuga ibi atazi icyo bisaba guhuza umuziki n'ubucuruzi. Ni umwe mu bavangamuziki bamaze kubaka izina muri Uganda, aho amaze imyaka irenga icumi mu mwuga.

Nk'uko bigaragara ku rubuga rwe, yigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Atmosphere Lounge, aho yanakoreraga akazi ko kuvanga umuziki. Nyuma y'uko iki kigo gifunze imiryango kubera icyorezo cya COVID-19, yafatanyije na mushiki we Grace Kels gushinga Mezo Noir Lounge, ikigo cy'imyidagaduro n'ubucuruzi bw'ibiribwa giherereye i Kololo muri Kampala. Ubu ni umwe mu bafatanyije kugicunga.

Ibi bishimangira igitekerezo cye cy'uko Dj atagomba kugarukira ku mafaranga akura mu bitaramo, ahubwo ko ashobora gukoresha izina, impano n'amahirwe abona muri uwo mwuga mu kubaka ibikorwa by'ubucuruzi.

DJ Spinny ni Umunyarwanda umaze kwigarurira umwanya ukomeye mu muziki wa Uganda, aho yamenyekanye mu njyana zirimo Afro House, Amapiano na Afrobeat. Mu Ukwakira 2025, yizihije imyaka 10 yari amaze mu mwuga wo kuvanga umuziki, mu gitaramo cyiswe Spinny and Friends cyabereye muri Mestil Hotel i Kampala.

Ubutumwa bwe bukomeje kugaragaza ko umwuga wo kuvanga umuziki ushobora kuba inzira yo kugera ku bukungu burambye, igihe ukoranywe icyerekezo, ubushishozi mu gukoresha amafaranga no gushora imari mu bikorwa bitanga inyungu.

 
DJ Spinny yifuza ko mu myaka itanu iri imbere ba DJ bo muri Afurika y’Iburasirazuba bazaba bafite ibikorwa by'ubucuruzi, imitungo itimukanwa n'ubukungu bubafasha no kuzaraga abazabakomokaho


DJ Spinny yanenze bamwe mu ba DJ bamarira amafaranga bakura mu bitaramo mu biyobyabwenge, ibirori n'imyidagaduro, ashimangira ko kuvanga umuziki bikwiye kuba umwuga utuma umuntu yubaka ubukungu burambye aho kuba imibereho ishingiye ku byishimo by'igihe gito


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...