Diamond yasabye umunyamakuru kumwishyura arenga miliyari 1.3 Frw

Imyidagaduro - 2026-11-07 10:34
Sangiza:

Umwanditsi:

Diamond yasabye umunyamakuru kumwishyura arenga miliyari 1.3 Frw

Umuhanzi Diamond Platnumz abinyujije ku banyamategeko be basabye umunyamakuru Mwemba Burton uzwi nka Mwijaku kwishyura indishyi za TSh miliyari 2.5, ni ukuvuga asaga miliyari 1.3 Frw, amushinja kumusebya no gutangaza amakuru ashobora kwangiza izina rye.

Ibaruwa isaba Mwijaku kwishyura aya mafaranga no kwisubiraho ku magambo yavuze, mu gihe kitarenze iminsi 14. Ni ibintu byatumye uyu munyamakuru agaragaza ko atunguwe n'uburemere bw'iki cyemezo, aho yanditse ijambo ‘Nimekwisha’, risobanura ko arangiye cyangwa ko ibintu bikomeye kuri we.

Amakuru yatangajwe n'ibinyamakuru byo muri Kenya, arimo K24 Digital, avuga ko iyi baruwa y'abanyamategeko ba Diamond yagaragaye ku wa 5 Ugushyingo 2026, nyuma y'uko Mwijaku yari amaze gutangaza ko yayakiriye.

Impaka zatumye Diamond yitabaza abanyamategeko be zishingiye ahanini ku magambo Mwijaku yavuze ku bijyanye n'uko uyu muhanzi yakiriwe ku kibuga cy'indege, ndetse n'ibyo yamuvuzeho mu kiganiro akorera kuri Instagram cyitwa '18 ZA DC'.

Mu byo iyi baruwa yamagana harimo ibirego Mwijaku yari aherutse gutangaza avuga ko uburyo Diamond yakiriwe ku kibuga cy'indege, hakitabazwa imodoka nini zitwara imizigo n'abantu benshi, byari igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwamamaza, hashingiwe ku masezerano yari ahari.

Abanyamategeko ba Diamond bavuze ko ibyo birego ari ibinyoma, byahimbwe kandi bidafite ibimenyetso bifatika bibishyigikira. Babona ko amagambo nk'ayo ashobora kwangiza isura n'icyubahiro cy'umukiliya wabo.

Ikindi cyatumye uyu muhanzi atishimira ibyo Mwijaku yatangaje ni ikiganiro yakoze ku wa 4 Ugushyingo 2026 kuri Instagram, aho bivugwa ko yagarutse ku mafaranga Diamond yaba ari gusaba abantu kugira ngo agure indege ye bwite.

Muri icyo kiganiro kandi, Mwijaku yakoresheje amagambo yo gusebanya ku muhanzi, ibintu abanyamategeko be babona ko byarenze imbibi zo gutanga ibitekerezo bisanzwe, bikaba bishobora gutesha agaciro izina rye.

Nyuma yo kwakira iyo baruwa, Mwijaku yagaragaje ko atishimiye ibyamubayeho, ashyira hanze ubutumwa agaragaza ko asabwe kwishyura TSh miliyari 2.5 mu gihe cy'iminsi 14.

Icyo abanyamategeko ba Diamond bamusaba si amafaranga gusa, kuko banamusabye kwisubiraho ku magambo yavuze no gukosora ibyo batangaza babona ko byangije izina ry'umuhanzi. Icyo gihe cy'iminsi 14 ni cyo yahawe kugira ngo yubahirize ibyo asabwa.

Izi ntonganya zije zikurikira ibindi biganiro Mwijaku yari aherutse kugirana n'abakoresha imbuga nkoranyambaga ku modoka yo mu bwoko bwa Bentley iherutse kugurwa n'umuhanzikazi Zuchu, umukunzi wa Diamond Platnumz.

Mwijaku yari yaragaragaje gushidikanya ku bijyanye n'iyo modoka, ibibazo bye bikaba byaribanze ku miterere yayo n'uwaba yarayiguze.

Nyuma yaje gutangaza ko yavuganye n'umuntu wamugurishije iyo modoka, akavuga ko yamuhamirije ko yishyuwe na Diamond Platnumz, akayigura TSh miliyoni 700. Aya mafaranga angana na miliyoni zisaga 390 z'amafaranga y'u Rwanda.

Kugeza ubu, ikibazo kiri hagati ya Diamond Platnumz na Mwijaku gikomeje gukurura impaka, cyane cyane bitewe n'amafaranga menshi uyu munyamakuru asabwa n'igihe gito yahawe cyo kuyishyura no kwisubiraho ku magambo yavuze.


Diamond Platnumz yanyujije mu banyamategeko be ibaruwa isaba Mwijaku kumwishyura TSh miliyari 2.5, asaga miliyari 1.3 Frw, mu gihe cy'iminsi 14, amushinja gutangaza amagambo yangiza izina rye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...