Diamond agiye gukorana indirimbo na Rihanna

Imyidagaduro - 21/04/2022 7:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Diamond agiye gukorana indirimbo na Rihanna

Diamond yatangaje ko ashobora gukorana indirimbo na Rihanna ikazagaragara kuri Album ye nshya.

Diamonda uri mu Bwongereza mu bikorwa byo kumenyekanisha EP ye ya mbere aherutse gushyira hanze yise First of All (FOA), yatangaje ko yamaze kugirana ibiganiro n'abo mu ikipe ya Rihanna ku buryo ntagihindutse bagomba gukorana indirimbo igomba guzagaragza kuri Album ye nshya.

Ubwo yagarukaga kuri ubi yavuze ko aramutse ahuriye mu ndirimbo na Rihanna yaba ari imikoranire myiza ati " Mba numva twagira imikoranire myiza kandi hari icyizere bitabaye kuri iyi Album byaba ku itaha. Gahunda zose ziri mu nzira kandi buri kintu kiri kugenda neza, ubu birashoboka ko ari kuri Album itaha ".


Rihanna n'umukunzi we A$AP baritegura kwibaruka infura yabo

Gukorana na Rihanna indirimbo bisaba ko byibura buri muntu yishyura miliyoni imwe y’amadorari [$1,000,000] nk'uko radio yo mu Bwongereza yitwa Capital Xtra iri mu zikomeye yabitangaje. 

Rihanna witegura kwibaruka imfura ye ari mu bihe byiza bye byo kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru ku buryo bitaba igitangaza ko Diamond yamwifashisha mu kurushaho kumenyekanisha iyi EP ye ya mbere yise First of All (FOA).


Diamond ashobora gukorana indirimbo na Rihanna

Src: Pulselive.co.ke/ standardmedia.co.ke





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...