Davis D ategerejwe i Musanze kuri Noheli

Imyidagaduro - 2026-11-27 09:44
Sangiza:

Umwanditsi:

Davis D ategerejwe i Musanze kuri Noheli

Umuhanzi Nyarwanda David Icyishaka uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Davis D azataramira i Musanze muri Stade Ubworoherane ku wa 25 Ukuboza 2026 mu bitaramo bisoza umwaka byiswe Yirunga Gorilla Festival 2026.

Davis D azaririmbira muri Stade Ubworoherane guhera saa munani, aho azahurira n'abakunzi ba muzika bazaba bari kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2026. Biri muri gahunda yo gufasha abakunzi b'imyidagaduro kurushaho guteza imbere ubukerarugendo, ubugeni n'ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Yirunga Ltd yateguye ibi bitaramo, Yves Iyaremye, yabwiye inyaRwanda ko bakomeje kwitegura cyane bafatanyijwe n'inzego zitandukanye n'abafatanyabikorwa babo kugira ngo ibitaramo bisoza umwaka bizagende neza.

Ati: "Turi mu gihe cyiza cyo kwitegura kandi ntabwo turi twenyine hari inzego nyinshi turi gukorana, haba abafatanyabikorwa, dushimira cyane Centre Pastoral Notre Dame de Fatima izaba itanga ibyo kurya n'ibyo kunywa, ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze n'Intara bari kudufasha mu myiteguro biduha icyizere ko Noheri izahenda neza cyane."

Yakomeje ashishikariza abaturage bose kurushaho kwitabira iki gikorwa basura ibyiza bitatse u Rwanda by'umwihariko ibyo mu Ntara y'Amajyaruguru birimo Ibiyaga bya Burera na Ruhondo, ibirunga, ahantu nyaburanga, imigezi, imisozi, imijyi n'ibindi.

Davis D ategerejwe i Musanze kuri Noheli

REBA INDIRIMBO "TURARENZE" YA DAVIS D FT ISH KEVIN


Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...