Davido yifuza gukorana Album na Fally Ipupa

Imyidagaduro - 2026-11-18 14:04
Sangiza:

Umwanditsi:

Davido yifuza gukorana Album na Fally Ipupa

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Davido, yatangaje ko yifuza gukorana na Fally Ipupa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagakora album bahuriyeho, aho yavuze ko uyu muhanzi amufata nk’umuvandimwe we.

Ibi Davido yabigarutseho avuga ku mushinga  yifuza gukorana na Fally Ipupa, asobanura ko nubwo yari yateganyije ko agaragara mu ndirimbo imwe yo kuri album ye, ubu bari gutekereza ku kindi gikorwa kirenze gukorana indirimbo imwe.

Mu magambo ye yagize ati: “Nakwishimira gukora album ihuriweho na Fally Ipupa. Ni umuvandimwe wanjye. Yagombaga kuba ari kuri album yanjye, ariko ubu turimo gutegura ikintu kinini kurushaho dufatanyije.”

Aya magambo agaragaza ko aba bahanzi bashobora kuba bari mu biganiro byo gutegura umushinga uhuriweho, nubwo nta makuru arambuye ku izina ry’iyo album, indirimbo ntibiratangazwa cyangwa igihe izasohokera.

Davido ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria no ku mugabane wa Afurika, uzwi mu njyana ya Afrobeats. Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo nka 'Fall', 'If', 'Aye', 'Unavailable' na 'Feel'.

Fally Ipupa na we ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika, akaba azwi mu njyana ya Rumba ya Congo, Ndombolo na Afropop. Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo 'Eloko Oyo', 'Bloqué', 'Mayday', 'Amore' na 'Likolo'.

Guhuriza hamwe aba bahanzi bishobora kuvamo umushinga uhuza injyana ya Afrobeats na Rumba ya Congo, bikaba byatanga amahirwe yo kugera ku bakunzi b’umuziki bo mu bice bitandukanye by’isi.

Abakunzi b’aba bahanzi bakomeje kugira amatsiko yo kumenya igihe uyu mushinga uzashyirwa hanze, cyane ko Davido yagaragaje ko icyo bateganya kirenze gukorana indirimbo imwe.

Davido yifuza gukorana na Fally Ipupa album


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...