Davido azakorera ibi bitaramo muri National Theatre i Lagos kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Ukuboza 2026, mu birori byo kumurika album ye nshya yise “Oriadé”, ataramiremo n’indirimbo ze zakunzwe ndetse yizihize n’imyaka 15 amaze mu muziki.
Uyu muhanzi w’imyaka 34 yavuze ko ibi bitaramo atabifata nk’uburyo bwo kwizihiza gusa imyaka amaze mu muziki, ahubwo ko ashaka no kwereka Isi ko abahanzi bo muri Afurika bashobora gukorera ibitaramo bikomeye iwabo, aho kujya kubikorera mu mahanga.
Yavuze ko igitekerezo cyo gukorera ibi bitaramo i Lagos cyaje nyuma y’urugendo yakoze mu bihugu bitandukanye bya Afurika mu mwaka ushize. Yavuze ko kuba yari yongeye kumara igihe kinini akorera ibikorwa bye muri Afurika byamuhaye imbaraga n’umwete.
Ati: “Kuba nari ndi iwacu byampaye imbaraga n’ibitekerezo byinshi. Biraryoha cyane iyo ubikorera aho ukomoka.”
Davido kandi yavuze ko atifuza kongera kumara igihe kirekire adakorera ibitaramo abafana be bo muri Nigeria.
Igitekerezo cye cyo guhindura Lagos ahantu hakurura abakunzi b’umuziki baturutse hirya no hino ku Isi yagize nyuma yo kubona ibyo mugenzi we Bad Bunny yakoze muri Puerto Rico, aho yakoreye ibitaramo 30 mu 2025.
Davido yavuze ko icyamushimishije atari ibitaramo gusa, ahubwo ari n’uburyo byagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo n’ubukungu bw’icyo gihugu.
Ati: “Habaye ahantu hasurwa na ba mukerarugendo. Igihugu cyinjije amafaranga, nawe arayinjiza, anateza imbere umuco wabo. Ni na byo biri mu bitekerezo mfite.”
Lagos isanzwe yakira abantu benshi mu kwezi k’Ukuboza, cyane cyane Abanya-Nigeria baba mu mahanga ndetse n’abandi baturuka hirya no hino ku Isi, baza kwitabira ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bizwi nka ‘Detty December.’
Davido azakorera ibi bitaramo muri National Theatre, inyubako ifite amateka akomeye mu myidagaduro ya Nigeria. Uyu muhanzi yavuze ko iyi nyubako ayifata nk’ahantu h’ingenzi cyane ku muziki n’umuco wa Nigeria.
Yagereranyije National Theatre na Madison Square Garden (MSG) yo muri New York, avuga ko ari ahantu hafite agaciro gakomeye mu mateka y’imyidagaduro.
Davido yavuze ko iterambere rya Afrobeats ku rwego mpuzamahanga ryatumye abahanzi bo muri Afurika babona amahirwe yo gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye, ariko ko ibyo bitagomba gutuma bibagirwa abafana babashyigikiye iwabo.
Ati: “Buri wese azabona indirimbo ikundwa, ahite ajya muri Amerika, mu Bwongereza cyangwa mu Burasirazuba bwo Hagati gukorerayo ibitaramo. Ariko ntekereza ko kugaruka iwacu naho tukahakorera ibitaramo ari ingenzi cyane.”
Nubwo yavuze ko abahanzi bashobora kuba batahembwa amafaranga angana n’ayo bahembwa mu mahanga, Davido yavuze ko bashobora gukorera iwabo ibitaramo bikomeye, bagateza imbere umuziki ndetse bagatanga n’akazi ku bantu batandukanye.
Yasabye kandi abahanzi bakiri bato kutibagirwa abafana babashyigikiye kuva batangira umuziki. Ati: “Ntimukibagirwe aho mwatangiriye. Aba ni bo bafana. Iyo aba bafana batabaho, natwe ntituba turi hano.”

Davido yakuye igitekerezo kuri Bad Bunny cyo gukorera ibitaramo i Lagos
