Davido yahashye ‘Brabus XLP 800’, imodoka y’asaga Miliyari 1.5 Frw igenewe abakunda umwihariko

Imyidagaduro - 2026-11-24 09:32
Sangiza:

Umwanditsi:

Davido yahashye ‘Brabus XLP 800’, imodoka y’asaga Miliyari 1.5 Frw igenewe abakunda umwihariko

Umuhanzi w'icyamamare muri Nigeria, Davido, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara ari mu modoka idasanzwe yo mu bwoko bwa BRABUS XLP 800 Adventure, ishingiye kuri Mercedes-AMG G 63, ikaba iri mu modoka zihenze kandi zifite imbaraga zidasanzwe ku Isi.

Amashusho y'uyu muhanzi ari kumwe n'iyi modoka yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bituma benshi batangazwa n'ubwiza bwayo, imiterere yayo ndetse n'agaciro kayo.

Mu mashusho yakwirakwiye ku wa 23 Ugushyingo 2026, Davido agaragara avuye muri iyi modoka, nyuma akayihagararaho ayereka abantu bari bamuherekeje. Ni amashusho agaragaramo n'abari kumwe na we bavuga ko iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 2.1 z'amadolari ya Amerika.

Iyi modoka yakozwe n'uruganda rw'Abadage rwa BRABUS, ruzwiho gufata imodoka zihenze, rukazongerera imbaraga, rukazihindurira imiterere ndetse rukazikora ku buryo zitandukanye n'izindi zisanzwe ku isoko.

BRABUS XLP 800 Adventure ishingiye kuri Mercedes-AMG G 63 yo mu bwoko bwa G-Class, ariko ikagira impinduka zikomeye ziyigira imodoka yihariye yo mu bwoko bwa Pickup.

Iyi modoka ifite igice cy'inyuma cyagenewe gutwara imizigo, kikaba gifite ibice bikozwe mu bikoresho bikomeye birimo ‘carbon fiber’. BRABUS yanayongereye uburebure bw'igice gihuza amapine y'imbere n'ay'inyuma ku gipimo cya santimetero 50, bituma igira uburebure burenga metero eshanu.

Mu bindi biyiranga harimo amatara akomeye yo hejuru, igisenge cyagenewe gushyirwaho ibikoresho bitandukanye, amapine manini yagenewe kugendera mu mihanda mibi ndetse n'uburyo bwihariye bwo kuyizamura hejuru y'ubutaka.

Ifite kandi umugozi w'icyuma (winch) ushobora gukurura ibintu bifite uburemere bugera kuri toni 4.5, ikaba ari imwe mu mpamvu zituma ibasha kwifashishwa mu bikorwa byo mu butaka bugoye.

Iyi modoka ifite ubushobozi bwo kugendera ahantu hatandukanye, haba mu mihanda isanzwe yo mu mijyi ndetse no mu bice bigoye kugeramo.

Kimwe mu bintu bituma BRABUS XLP 800 Adventure itangarirwa ni imbaraga zayo. Ikoresha moteri ya V8 ifite ubushobozi bwa litiro 4.0, ikaba ifite ibyuma bibiri byongera imbaraga za moteri bizwi nka ‘Twin-Turbo’.

Iyi moteri ifite ubushobozi bwa ‘horsepower’ 800, ihwanye na kilowati 588, ndetse ikagira imbaraga zo gukurura zingana na 1,000 Nm.

Izi mbaraga zituma iyi modoka ibasha kuva ku muvuduko wa kilometero 0 ikagera kuri 100 km/h mu masegonda 4.8 gusa.

Umuvuduko ntarengwa ishobora kugeraho ni kilometero 210 ku isaha, ariko ukaba ugabanywa n'ikoranabuhanga ryayo kugira ngo idakomeza kurenza uwo muvuduko.

Ikindi gitangaje ni uko, nubwo ari imodoka nini kandi yubatswe ku buryo ishobora kugendera mu mihanda igoye, ishobora kwihuta nk'imodoka nyinshi z'ubwoko bwa siporo.

Agaciro k'iyi modoka ni kamwe mu bintu byatumye amashusho ya Davido avugisha benshi.

Amakuru ari ku rubuga rwemewe rwa BRABUS agaragaza ko BRABUS XLP 800 Adventure ifite igiciro cya 893,532.44 by'Amayero, harimo imisoro (Gross Price), mu gihe igiciro cyayo mbere y'imisoro ari 750,867.60 by'Amayero.

Iki ni igiciro BRABUS itangaza ku modoka yayo, ariko kikaba gishobora guhinduka bitewe n'ibikoresho by'inyongera, ibyo umukiriya yahisemo, ubwikorezi n'imisoro yo mu gihugu imodoka ijyanywamo.

Mu rwego rwo kugaragaza uko ihagaze ku isoko rya Afurika, ku rubuga rwa AutoJosh mu kwezi kwa Kanama 2026 hasohotse inkuru ivuga kuri BRABUS XLP 800 Adventure yari yagaragaye mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, aho yagereranyijwe n'agaciro kari hagati ya miliyoni 820 na 980 z'amadolari ya Amerika, cyangwa arenga miliyari 2.5 z'ama-Naira iyo igeze muri Nigeria.

Hari n'uwari wayishyize ku isoko rya Nigeria kuri miliyari 2.5 z'ama-Naira, mu itangazo ry'ubucuruzi ryo muri Kanama 2026.

BRABUS XLP 800 Adventure si imodoka isanzwe umuntu ahitamo kubera ubwiza bwayo gusa. Ni imodoka ikomatanya ikoranabuhanga, imbaraga, ubushobozi bwo kugendera ahantu hagoye ndetse n'ubwiza bw'imodoka zo mu rwego rwo hejuru.

Uruganda rwa BRABUS ruvuga ko iyi modoka ikorwa hakurikijwe ibyo umukiriya yifuza, haba ku mabara yo hanze, imiterere y'imbere ndetse n'ibindi bikoresho by'inyongera.

Imbere yayo harimo intebe z'uruhu rw'agaciro, ibikoresho bya ‘carbon fiber’, ikoranabuhanga rigezweho ndetse n'imitako ikorwa n'intoki izwi nka ‘Masterpiece Interior’.

Ibi bituma buri modoka ishobora kugira umwihariko bitewe n'ibyo nyirayo yasabye.

Kuri Davido, ubarizwa mu bahanzi bakomeye muri Afurika kandi uzwiho kugaragaza ubuzima bw'akataraboneka, kugaragara ari kumwe n'imodoka nk'iyi byongeye gukurura amaso y'abakunzi be.

Nubwo hakiri ibibazo ku bijyanye n'uko yaba yayiguze, amashusho ye ari kumwe na BRABUS XLP 800 Adventure yatumye iyi modoka yongera kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, by'umwihariko kubera imiterere yayo idasanzwe n'agaciro kayo.

 
Davido yaguze mu modoka idasanzwe yo mu bwoko bwa BRABUS XLP 800 Adventure, ishingiye kuri Mercedes-Benz G 63, ifite imbaraga za ‘horsepower’ 800 n’agaciro k’amayero asaga 893,000, ahwanye na miliyari zisaga 1.5 Frw



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...