Davido, Rema na Fally Ipupa bagiye gutaramira muri Afro Nation Portugal 2027

Imyidagaduro - 24/09/2026 7:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Davido, Rema na Fally Ipupa bagiye gutaramira muri Afro Nation Portugal 2027

Abahanzi bakomeye Davido, Rema na Fally Ipupa bemejwe nk’abazayobora igitaramo cya Afro Nation Portugal 2027, mu gihe abandi bahanzi barimo Omah Lay, Victony n’abandi na bo bamaze kwemezwa.

Afro Nation Portugal yatangaje ko Davido, Rema na Fally Ipupa ari bo bazaba ku isonga mu iserukiramuco ryayo rizaba ku nshuro ya karindwi, rikomeje kuba rimwe mu maserukiramuco akomeye ahuriza hamwe umuziki wa Afrobeats na Amapiano.

Iri serukiramuco rizabera i Portimão muri Portugal, kuva ku wa 9 kugeza ku wa 11 Kamena 2027, ku mucanga wa Praia da Rocha. 

Mu batangajwe ku ikubitiro, harimo abagera kuri 30, aho Davido, Rema na Fally Ipupa bagaragajwe  nk’abahanzi bakomeye batatu mumuziki wa Afurika”, bose bakaba bazataramira muri iri serukiramuco.

Ku rubyiniro rwa Lit Stage, hazagaragara kandi Omah Lay, Odeal, Shenseea, Valiant, Victony, Bamby na Miimii KDS. Hari kandi umushinga wa South Gidi, uhuza aba-DJ Tunez na DJ Maphorisa, uzasoza ijoro rya nyuma ry’iri serukiramuco, aho harimo Wizkid na Mavo.

Ku rundi rubyiniro rwa Piano People Stage, hazagaragara Kabza De Small uzwi nka umwe mu batangije umuziki wa Amapiano, ndetse n’itsinda TxC.

Bazafatanya na Dlala Thukzin uzaba umushyitsi wihariye, hamwe na 031Choppa, 2woBunnies, Benzo, Thatohatsi, Uncool MC, W4DE, Xduppy B2B Al Xapo, Young Stunna na Zee Nxumalo.

Iyi gahunda ikomeje umuco wa Afro Nation Portugal wo guha umwanya munini abahanzi bo muri Afurika, cyane cyane abo muri Nigeria, kuva iri serukiramuco ryatangira mu 2019.

Mu bahanzi bakomeye bigeze kuyobora Afro Nation Portugal harimo Burna Boy, Wizkid, Davido, Megan Thee Stallion, 50 Cent, Chris Brown na Nicki Minaj. Iri serukiramuco ryagize uruhare mu kugeza Afrobeats na Amapiano ku rubyiniro mpuzamahanga.

Ku nshuro ya gatandatu, iri serukiramuco ryabaye muri Nyakanga 2026, aho Wizkid na Asake ari bo bari ku isonga, bakurikirwa na Burna Boy. Ku rubyiniro rwa Piano People, Uncle Waffles ni we wari uyoboye, mu gihe Gunna na Kehlani bagaragaye nk’abashyitsi badasanzwe.

Rema na we si ubwa mbere agaragara muri Afro Nation Portugal kuko yayoboye igitaramo cyo mu 2024 ari kumwe na Asake, J Hus na Tyla, mu gihe indirimbo ye “Calm Down” yari imaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga.

Davido na we azaba agarutse muri iri serukiramuco yari yarigeze kuhataramira, mu gihe Fally Ipupa na we azaba yongeye kurigaragaramo nyuma yo kuririmbamo mu myaka ishize, harimo no mu 2024.

Kuva Afro Nation yatangira, yageze no muri Ghana, Puerto Rico, Miami na Detroit, ariko iryo muri Portugal rikomeje kuba iry’ingenzi muri gahunda yaryo, rikaba rihuza ibihumbi by’abakunzi b’umuziki baturuka hirya no hino ku Isi, mu minsi itatu yibanda ku muziki nyafurika.

Davido, Rema na Fally Ipupa bagiye gutaramira muri Afro Nation Portugal 2027


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...