David Tuganimana avuka ko yahisemo kujya mu muziki nk’ibintu yakuze akunda ariko nanone akaba ashaka kugira uruhare mu kubaka sosiyete y’u Rwanda binyuze mu bingano bye.
Ni yo mpamvu kuri iyi nshuro yashyize hanze iyo yise Itara. Muri iyi ndirimbo aba avuga ko hari igihe ibibazo biba byinshi iburyo n’ibumoso ukabura aho anyura ariko ko nta mpamvu yo gutakariza Imana icyizere.
David Tuganimana aganira na InyaRwanda yavuze ko Itara yayisohoye mu rwego rwo guhumuriza ababaye dore ko muri iyi minsi usanga hari abantu bafite agahinda kubera ibibazo bitandukanye.
Ni indirimbo ya 27 ashyize hanze binyuze kuri shene ye ya YouTube dore ko iya mbere yayishyize hanze mu myaka itatu ishize. Itara ije ikurikira Siyo ya Mungu yashyize hanze mu byumweru bine bishize.

David Tuganimana yashyize hanze indirimbo Itara ibumbatiye ubutumwa bw'ihumure
