David wihebeye injyana ya Rhumba arasaba abahanzi gushyira imbere umuziki ujyanye n'umuo nyafrika

Imyidagaduro - 23/05/2026 11:43 AM
Share:
David wihebeye injyana ya Rhumba arasaba abahanzi gushyira imbere umuziki ujyanye n'umuo nyafrika

Mu gihe injyana zitandukanye zigezweho zikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki hirya no hino, bamwe mu bahanzi bakomeje guharanira gukora umuziki ufite umwimerere kandi ujyanye n’umuco nyafurika.

Muri abo harimo umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, David Tuganimana uzwi cyane nka David, wahisemo gukoresha injyana ya Rhumba nk’uburyo bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu banyuranye. 

Uyu muhanzi avuga ko yahisemo iyi njyana kubera amateka yayo akomeye muri Afurika ndetse n’uburyo ifite bwo gukora ku mitima y’abantu.

Nubwo benshi basanzwe bazi Rhumba nk’injyana ikoreshwa mu myidagaduro cyangwa mu ndirimbo z’urukundo, David yemeza ko ishobora no kuba uburyo bwiza bwo kwamamaza ubutumwa bwa Kristo.

David arasaba abahanzi guha agaciro injyana nyafurika

Mu kiganiro na InyaRwanda, David Tuganimana wihebeye injyana ya Rhumba yashishikarije abahanzi nyarwanda kwagura ibitekerezo no guha umwanya injyana nyafurika aho kwigana cyane iz’amahanga.

Uyu muhanzi w'umuhanga ndetse ufite umwihariko wo guhimbaza Imana mu njyana ya Rhumba, avuga ko Afurika ifite umuco n’injyana bikomeye bishobora kugeza umuziki wayo ku rwego mpuzamahanga igihe byakoreshejwe neza.

Yagize ati: “Dukwiye gushyira imbere injyana zacu nk’Abanyafurika kuko ari zo ziranga umuco wacu. Rhumba ni kimwe mu birango bya muzika nyafurika kandi ishobora no gukoreshwa mu ivugabutumwa rikomeye.

David Tuganimana yatangiye urugendo rwe rwa muzika ahagana mu mwaka wa 2005. Icyo gihe yaririmbaga nk’umuntu ukunda gusabana no guteza imbere impano ye.

Avuga ko muzika yamufashije kubona inshuti nyinshi no kwegera abantu batandukanye, ariko uko yagendaga akura muri uyu mwuga yaje kubona ko impano ye ishobora no gukoreshwa mu kubaka imitima y’abantu no kubafasha kwegera Imana.

Yagize ati: “Rhumba ni injyana ifite imbaraga kandi ishobora gukurura urubyiruko ku Mana. Iyo ubutumwa bwiza buciye mu njyana abantu bakunda kandi bumva neza, bibafasha kubwakira mu buryo bworoshye.”

Indirimbo ye nshya yise “Nta Yindi Mana” iri mu zo akomeje gushyiramo ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko nta yindi Mana ikwiriye kuramwa cyangwa kwizerwa uretse Imana yonyine.

Agaragaza ko ubuzima bw’umuntu bugira icyerekezo igihe yiringiye Imana kandi akayigira ubuhungiro bwe. Amagambo ayigize agaruka ku rukundo rw’Imana, imbaraga zayo ndetse n’amahoro umuntu abona iyo ayegereye.

Ni ubutumwa bugamije kubaka imitima y’abantu, cyane cyane abari mu bihe byo kwiheba cyangwa gushaka icyerekezo cy’ubuzima.

David azwi kandi nk’umuntu usabana ukunda kugirana ubucuti n’abandi. Kwegera abantu bimufasha gusobanukirwa ubuzima banyuramo, bityo bikamufasha kwandika indirimbo zifasha benshi kwegera Imana no kubona ihumure.

Mu gihe injyana ya Rhumba Gospel iri gukundwa mu Rwanda no hanze yarwo, David akomeje gushyira imbaraga mu muziki agamije guteza imbere iyi njyana no gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu muziki.

Indirimbo ye nshya “Nta Yindi Mana” iri mu zikomeje kugaragaza uburyo Rhumba Gospel iri kugenda ihindura isura y’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

REBA INDIRIMBO NSHYA "NTA YINDI MANA" YA DAVID TUGANIMANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...