
Uyu wahoze ari umukinnyi
wo hagati mu makipe nka Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza,
afite imyaka 51, yamenyekanye cyane muri ruhago yo muri Amerika muri 2007, ubwo
yavaga muri Real Madrid yo muri Espagne akerekeza muri LA Galaxy yo muri
Shampiyona ya MLS, ayisinyira amasezerano y’imyaka itanu.
Mu gihe yamaze muri LA
Galaxy, Beckham yakinnye imikino 124 mu marushanwa yose, atsinda ibitego 20.
Yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya MLS Cup inshuro ebyiri ndetse na
Supporters’ Shield inshuro ebyiri.
Kumara ibihe bitandatu
muri LA Galaxy byagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha Shampiyona ya MLS ku
rwego mpuzamahanga, dore ko Beckham yari umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi.
Nyuma yo gusezera ku
gukina ruhago muri 2013, Beckham yakomeje kugira uruhare muri uyu mukino, aza
kuba umwe muri ba nyiri Inter Miami yo muri MLS. Iyi kipe yaje gusinyisha
Lionel Messi, wegukanye igikombe cy’Isi ari kumwe na Argentine muri 2022.
Beckham azinjizwa muri iyi Nzu y’Icyubahiro mu birori biteganyijwe ku wa 16 Mata 2027, bizabera i Frisco muri Leta ya Texas.

Amakuru yo guhabwa iki
cyubahiro yayamenyeshejwe ku wa Kane, mu nama y’abayobozi b’amakipe ya MLS.
Yavuze ko urugendo rwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwabaye
urw’agatangaza.
Yagize ati: “Ndifuza
gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere iyi shampiyona ndetse na ruhago muri
iki gihugu cyiza mu gihe kirekire.”
Mu gihe yari muri LA
Galaxy, Beckham yanatijwe mu ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani inshuro ebyiri,
muri 2009 no muri 2010.
Uretse Beckham, abahoze
bakinira ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bagore, Megan
Rapinoe na Julie Ertz, na bo batorewe kwinjizwa muri iyi Nzu y’Icyubahiro ku
nshuro yabo ya mbere bemerewe guhatanira iki cyubahiro.
Rapinoe, ufite imyaka 41,
yegukanye Ballon d’Or, mu gihe Ertz w’imyaka 34 yakiniraga hagati mu kibuga.
Aba bombi bafashije ikipe y’igihugu ya Amerika kwegukana Igikombe cy’Isi
cy’Abagore muri 2015 no muri 2019.
Rapinoe abinyujije kuri
Instagram, yavuze ko yishimiye kuba agiye gushyirwa mu cyiciro kimwe n’abandi
bakinnyi bakomeye bagize uruhare mu mateka ya ruhago y’iki gihugu, barimo abo
bakinanye.
yavuze ko iki gihembo
kimwereka ko yabaye umwe mu bagize amakipe akomeye kandi akagira uruhare mu
ntsinzi yayo.
