Constantine yizeye ko Amavubi azihimura Mali i Kigali akagarura icyizere cyo kujya muri AFCON 2027

Imikino - 2026-11-15 17:59
Sangiza:

Umwanditsi:

Constantine yizeye ko Amavubi azihimura Mali i Kigali akagarura icyizere cyo kujya muri AFCON 2027

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, aracyafite icyizere ko abakinnyi be bashobora kwitwara neza imbere ya Mali, bakisubiraho nyuma yo gutsindwa umukino ubanza, bityo bakongera amahirwe yo kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Amavubi azakira Mali kuri Stade Amahoro i Kigali ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, mu mukino wo kwishyura w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Mu mukino ubanza wabereye kuri Stade du 26-Mars i Bamako, mu gihugu cya Mali, Amavubi yatsinzwe ibitego 2-1.

Nubwo Amavubi atashoboye kubona amanota i Bamako, Constantine ntiyacitse intege kuko yemera ko gukinira imbere y’abafana b’u Rwanda bishobora kubafasha guhindura ibyavuye mu mukino ubanza.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, uyu mutoza yagaragaje ko ikipe ye ifite ubushobozi bwo kwihimura kuri Mali, ashimangira ko umukino uzabera i Kigali ari amahirwe yo kongera kwigarurira icyizere. Yagize ati: “Dushobora guhindura ibintu i Kigali.”

Constantine yavuze ko nubwo ikipe ye yatsinzwe, hari amakosa agomba gukosorwa mbere yo kongera guhura na Mali, ariko ashimangira ko umwuka uri mu ikipe ari mwiza cyane kandi ko abakinnyi biteguye guhatanira intsinzi.

Ati: “Tugomba gukosora amakosa make mbere yo kwakira Mali mu mukino wo kwishyura. Umwuka uri mu ikipe muri iyi nkambi ni umwe mu myiza cyane twagize mu nkambi zose enye tumaze gukora. Ntabwo ntekereza ko dufite ikibazo. Dutewe amatsiko no gukina umukino utaha.”

Yakomeje agira ati: “Ntibizaba byoroshye, ariko tuzaba twiteguye. Turasaba abafana kuza gushyigikira ikipe yacu. Ndabategereje kandi tuzarwana intambara muri buri mukino.”

Mali ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika, ndetse u Rwanda ntirurayitsinda mu mikino ihuza amakipe y’ibihugu ibarirwa mu marushanwa. Gusa Constantine agaragaza ko ibyo bitazabuza Amavubi gukomeza guhatanira amanota uko ashoboye.

Uyu mutoza yanashimye imyitwarire n’ubumwe biranga abakinnyi be, avuga ko umwuka uri mu ikipe muri iki gihe ari wo mwiza kurusha indi yose yabonye kuva agarutse kuyobora Amavubi.

Ibyo kandi byagaragaye mu mukino wabereye i Bamako, aho u Rwanda rwahanganye na Mali rukayigora, nubwo rwamaze igihe kinini rudafite umupira.

Uko itsinda K rihagaze

Nubwo yatsinzwe na Mali, u Rwanda rukomeje kuba ku mwanya wa kabiri mu itsinda K n’amanota atandatu mu mikino itatu rumaze gukina, rukaba rurushwa amanota atatu na Mali iyoboye itsinda n’amanota icyenda.

Cape Verde iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu nyuma yo gutsinda Liberia ibitego 4-2, mu gihe Liberia iri ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe irabona.

Kuri ubu, Amavubi afite amahirwe yo kongera kugarura icyizere cyo gukina Igikombe cya Afurika, kuko intsinzi imbere ya Mali yazatuma amakipe yombi anganya amanota icyenda, hasigaye imikino ibiri yo gukina muri Werurwe 2027.

U Rwanda ruheruka gukina Igikombe cya Afurika mu 2004, rukaba rwifuza kongera kugaruka kuri iri rushanwa nyuma y'imyaka irenga 20 rutaryitabira.

Constantine yizeye ko Amavubi azihimura Mali i Kigali akagarura icyizere cyo kujya muri AFCON 2027


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...