Muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo hatanzwe ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu irushanwa rya
’’Miss Universe-DRC’’, ryegukanwe na Ilda Amani, mu birori byaherukaga mu 1985.
Uyu mukobwa yegukanye iri
kamba ahigitse abandi bakobwa 20 bari bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri
rushanwa, mu gihe yakurikiwe n’abarimo, Aurelie Mwadi wabaye igisonga cya
mbere, Oceane Mpundu igisonga cya kabiri, Dalall Hoballah wabaye igisonga cya
gatatu na Eunice Favour igisonga cya kane.
Ilda Amani azahagararira
Congo- Kinshasa muri Miss Universe ku rwego rw’Isi, igiye kuba ku nshuro ya 73.
Izaba tariki 16 Ugushyingo 2024 muri Mexique, ikazahuza abakobwa baturutse mu
bihugu 130.
Iri kamba ryaherukaga
gutangwa mu myaka 39 ishize icyo gihe ryari ryegukanwe na Mureka Thethe wanaje
mu bakobwa batanu bahiga abandi muri Miss World mu 1985.
Mu mafoto, ihere ijisho uburanga bwa Ilda ugiye gusubiza Congo muri Miss Universe nyuma y'imyaka 39:
Ilda Amani azakorera imyitozo ya nyuma muri Leta zunze ubumwe za Amerika mbere yo guserukira Congo mu irushanwa rya Miss Universe rizabera muri Mexique