Congo yari imaze imyaka 39 idakandagira muri Miss Universe yatoye uzayiserukira – AMAFOTO

Imyidagaduro - 31/08/2024 10:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Congo yari imaze imyaka 39 idakandagira muri Miss Universe yatoye uzayiserukira – AMAFOTO

Ilda Amani w’imyaka 26 ukomoka muri Kivu y’Amajyepfo, niwe wegukanye ikamba ryo kuzahagararira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe rigiye kuba ku nshuro ya 73.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatanzwe ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu irushanwa rya ’’Miss Universe-DRC’’, ryegukanwe na Ilda Amani, mu birori byaherukaga mu 1985.

Uyu mukobwa yegukanye iri kamba ahigitse abandi bakobwa 20 bari bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, mu gihe yakurikiwe n’abarimo, Aurelie Mwadi wabaye igisonga cya mbere, Oceane Mpundu igisonga cya kabiri, Dalall Hoballah wabaye igisonga cya gatatu na Eunice Favour igisonga cya kane.

Ilda Amani azahagararira Congo- Kinshasa muri Miss Universe ku rwego rw’Isi, igiye kuba ku nshuro ya 73. Izaba tariki 16 Ugushyingo 2024 muri Mexique, ikazahuza abakobwa baturutse mu bihugu 130.

Ubwo yari ahagarariye umujyi wa Bukavu mu 2022, Ilda yegukanye ikamba ry'Igisonga cya mbere mu irushanwa rya Miss Independence DR Congo.

Iri kamba ryaherukaga gutangwa mu myaka 39 ishize icyo gihe ryari ryegukanwe na Mureka Thethe wanaje mu bakobwa batanu bahiga abandi muri Miss World mu 1985.

Mu mafoto, ihere ijisho uburanga bwa Ilda ugiye gusubiza Congo muri Miss Universe nyuma y'imyaka 39:













Ilda Amani azakorera imyitozo ya nyuma muri Leta zunze ubumwe za Amerika mbere yo guserukira Congo mu irushanwa rya Miss Universe rizabera muri Mexique


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...