Mu kiganiro na Mugisha Emanuel uzwi nka Clapton
Kibonke muri filime nyarwanda, yibukije abiyemeje kujya mu rukundo ko bakwiriye
guhora berekana urukundo, aho kurindira umunsi uba rimwe mu rukundo.
Ati “Bajye berekana urukundo iminsi yose ntirube
urw’umunsi umwe kandi izo mpano zibe iza buri munsi ntizirindizwe umunsi w’abakundana
ube rimwe mu mwaka ".
Clapton wamenyekanye muri filime nyarwanda by’umwihariko
muri filime ye y’uruhererekane “Umuturanyi ", yasabye abizihiza uyu munsi
kurangwa n’urukundo umunsi ku wundi kandi bakarangwa n’urukundo rwa nyarwo.
Umunyarwenya Clapton Kibonge uri mu rukundo n’umugore
we Umutoni Jacqueline, bashakanye mu 2018. Nyuma yo kwamamara no
kwigarurira benshi binyuze mu gukina filime, atanga inama ikomeye yakubakira
abakunzi, yo kurangwa n’urukundo mu buryo buhoraho.
KANDA HANO UREBE KIMWE MU BICE BYA FILIME " UMUTURANYI SERIES" YA CLAPTON KIBONGE
