Ku wa 23 Gicurasi 2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chris Brown yashimiwe uruhare rwe rukomeye mu muziki, kubyina no guteza imbere imyidagaduro mu gihe kirenga imyaka 20 amaze mu buhanzi.
Chris Brown yahawe iyi mpamyabumenyi y'icyubahiro na Harvest Christian University, imushimira ibikorwa byamuranze mu muziki n’uburyo yahindutse umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye ku Isi.
Iyi mpamyabumenyi ni Doctor of Philosophy (PhD), ikaba isanzwe ihabwa abantu bagize uruhare rukomeye mu muryango cyangwa mu mwuga runaka, kabone n’iyo bataba baranyuze mu masomo asanzwe ya 'Doctorate'.
Mu muhango wo kuyakira, Chris Brown yagaragaye yambaye imyambaro yambarwa n’abarangije kaminuza (academic gown), ibintu byashimishije cyane abafana be ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma y’uyu muhango, yashyize hanze amashusho n’amafoto aherekejwe n’amagambo agira ati: “I DID A THING” bisobanura ngo “Nakoze ikintu gikomeye.”
Chris Brown yanahawe umudari udasanzwe uzwi nka White House President’s Lifetime Achievement Award, uhabwa abantu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuryango binyuze mu bikorwa byabo.
Ibi byatumye benshi bavuga ko uyu muhanzi akomeje kwandika amateka mashya mu muziki nyuma y’imyaka myinshi amaze ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ku Isi.
Chris Brown yinjiye mu rutonde rw’ibyamamare byahawe impamyabumenyi z’ikirenga z’icyubahiro kubera uruhare rwabyo mu muziki no mu muco. Muri abo harimo Taylor Swift, wahawe PhD mu bugeni "Doctor of Fine Arts" na New York University mu 2022.
Hari kandi Kanye West wahawe PhD y’icyubahiro na School of the Art Institute of Chicago mu 2015 kubera uruhare rwe mu muziki n’imideli. John Legend, Missy Elliott na Justin Timberlake na bo ni bamwe mu bahanzi bamaze guhabwa izi mpamyabumenyi.
Izi mpamyabumenyi zigaragaza uburyo ibikorwa by’abahanzi bishobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura isi no guteza imbere umuco, ku buryo biba bifite agaciro kangana n’ubushakashatsi bwo ku rwego rwo hejuru.
Izina “BROWN” rifite ibisobanuro bibiri, kuko usibye kuba ari izina rye, rinahagarariye amagambo “Break Rules Only When Necessary” bisobanura ngo “Kurenga ku mategeko gusa igihe bikenewe.”
Kuri iyi album yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Bryson Tiller, GloRilla, Sexyy Red, Leon Thomas, Vybz Kartelndetse na NBA YoungBoy.
Abakurikiranira hafi muzika bavuze ko ifoto yakoreshejwe kuri iyi album isa cyane n’iyamamaye ya Michael Jackson kuri album Thriller, ibintu benshi bafashe nk’ikimenyetso cy’uko Chris Brown afata Michael Jackson nk’umwe mu bamubereye icyitegererezo.
Mu rwego rwo kumenyekanisha album BROWN, Chris Brown yanatangaje ibitaramo bikomeye yise The R&B Tour, azakorana n’icyamamare Usher.
Ibi bitaramo biteganyijwe gutangira tariki ya 26 Kamena 2026 mu mujyi wa Denver muri Colorado. Bizabera mu mijyi ikomeye irenga 40 yo muri Amerika na Canada, harimo New York, Los Angeles, Chicago ndetse na Toronto.
Biteganyijwe ko uru rugendo rw’ibitaramo ruzasozwa tariki ya 12 Ukuboza 2026 i Tampa muri Florida.

Chris Brown yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro “PhD”


Chris Brown yahawe impamyabumenyi y'Ikirenga y'icyubahiro na Harvest Christian University, imushimira ibikorwa byamuranze mu muziki n’uburyo yahindutse umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye ku Isi

Chris Brown aherutse gushyira hanze album ye ya 12 yise BROWN iriho indirimbo 27 zivanze mu njyana zirimo R&B, Hip-Hop na Blues
