Mu nkuru SOS Médias Burundi yasohoye ku wa 7 Ugushyingo 2026, yatangaje ko abarwayi ba Cholera bajyanywe mu Bitaro bya King Khaled na Prince Louis Rwagasore, mu gihe ubuyobozi bwemeje ko hari abandi bayanduye mu gace ka Gihosha.
Umwe mu barwariye mu Bitaro bya King Khaled kubera indi ndwara yavuze ko bahangayikishijwe n’abarwayi ba Cholera bakomeje kwakirwa muri ibyo bitaro.
Yagize ati: “Ibintu biteye impungenge. Kuva mu cyumweru gishize, bakomeje kwakira abarwayi ba Cholera. Nta munsi ushira hatagaragaye umurwayi mushya.”
Uyu murwayi yanagaragaje impungenge z’uko abakekwaho kwandura iyi ndwara bamara igihe kinini mu bikorwa byo kwiyandikisha no gutegereza kubonana na muganga, mbere yo koherezwa mu byumba byagenewe kuvurirwamo abarwayi ba Cholera.
Ati: “Ikiduhangayikishije kurushaho ni uko bamara igihe kinini turi kumwe mu gihe cyo kwiyandikisha, mbere yo kubonana na muganga ushobora kubohereza mu cyumba cyagenewe abarwayi ba Cholera. Twebwe turwaye izindi ndwara, dufite impungenge zo kwandura.”
Yasabye ko abantu bagaragaza ibimenyetso bya Cholera basuzumwa vuba kugira ngo bitabweho badashyize mu kaga ubuzima bw’abandi barwayi.
Cholera yanagaragaye mu bindi bice by’u Burundi
Mu gace ka Gihosha no mu nkengero zako, abaturage bakomeje kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’amazi meza, ibintu byongera impungenge zo gukwirakwira kw’iyi ndwara.
Muri Kizuka na Gatete, mu Karere ka Rumonge, mu ntara ya Burunga, na ho hagaragaye abarwayi bagera ku icumi mu cyumweru kimwe mu mpera z’Ukwakira.
Muri bo, barindwi bari bakirwariye mu bitaro, umwe yari yapfiriye iwe mu rugo, mu gihe abandi batatu bari bamaze gukira.
Cholera yandurira cyane cyane mu kunywa amazi cyangwa kurya ibiribwa byandujwe n’udukoko tuyitera. Kubona amazi meza, gukoresha ubwiherero busukuye no gukaraba intoki ni zimwe mu ngamba zifasha kuyirinda.
Kuva mu mpera za 2022, u Burundi bumaze igihe buhanganye n’icyorezo cya Cholera, kikaba cyagiye cyongera kugaragara mu duce dutandukanye tw’igihugu.
Imibereho irimo ibura ry’amazi meza n’isuku nke bikomeje kuba imbogamizi mu kugikumira.
