Charlotte ni izina rihabwa umwana w'umukobwa rifite inkomoko mu rurimi rw'ikidage ku ijambo 'Karl' risobanura umuntu wigenga.Mu cyongereza cya cyera izina Charlotte risobanura umuntu w'umunyacyubahiro.
Iyo ari umuhungu bamwita Charles. Charlotte akenshi bakunze kurihinamo amazina atandukanye ariyo Charly cyangwa Charl.
Bimwe mu biranga Charlotte
-Charlotte ni umukobwa ukunda abantu cyane kandi azi kubana na bose.
-Charlotte usanga ari umukobwa ufite isura nziza w’imisatsi miremire , abantu bakimubona baba bamaze kumukunda.
-Ahora mu b’imbere, igihe cyose niwe uba uyoboye igikundi cy’abo bari kumwe nabo bamugirira icyizere bakamukurikira.
-Charlotte akunda kwitabwaho, guherekezwa, no gukorana n’abandi akishimira gusabana.
-Ni umuhanga, areba kure kandi abona ibintu byose ko bizagenda neza , nta byacitse iba kuri we.
-Ni umunyembaraga , ni umunyakuri, ni intwari, yigirira icyizere kandi yizera abandi, ibyo bituma Adeline atajya asaba ubufasha aba yumva ko yihagije.
-Charlotte akunze kuba umuvugabutumwa, umunyapolitike cyangwa umunyabugeni.
-Iyo mugize icyo mupfa akureba nabi ku buryo ushobora kugira ubwoba bwinshi niyo ntacyo yaba avuze.
Ibyamamare bifite izina Charlotte:
-Charlotte Flair:Umunyamerika kabuhariwe mu mikino yo kumvana imbaraga izwi ku izina rya Catch.
-Charlotte Dipanda:Umuririmbyikazi ukomoka mu gihugu cya Cameroon.
Src:www.behindthename.com