Ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, Charlene n'umugabo
we bitabiriye amateraniro yabereye muri Africa Inland Church Tanzania (AICT),
Makongoro Cathedral, mu Mujyi wa Mwanza.
Mu ijambo rye imbere y'abakirisitu, Charlene yagaragaje
amarangamutima akomeye, ashimira Imana yamushubije amasengesho yari amaze
imyaka myinshi ayitura asaba kuzabona umugabo mwiza, uyubaha kandi bazabana
ubuzima bwabo bwose.
Yavuze ko yari amaze imyaka myinshi asaba Imana kuzamuha
umugabo uyikunda, uzamukunda kandi bazafatanya kubaka urugo.
Charlene yatangaje ko mbere yuko ahura na Isaya Yunge,
yatekerezaga ko azashakana n'Umunya-Kenya cyangwa undi muntu wo mu gace yari asanzwe
azi, ariko Imana ikamuhuza n'umugabo ukomoka muri Tanzania.
Ati: "Natekerezaga ko nzabona Umunya-Kenya.
Natekerezaga ko wenda nzashakana n'Umunya-Kenya cyangwa Imana ikampa umuntu wo
hakurya. Ariko ku bw'ubuntu bw'Imana, yampaye Isaya."
Yashimiye kandi abaturage bo muri Mwanza n'abantu bose
bagize uruhare mu kurera no kumufasha gukura, avuga ko ashimira umuryango
mugari witanze kugira ngo Isaya abe umugabo yabonye.
Isaya Yunge na we yafashe ijambo, agaragaza ko yishimira
umuryango wa AICT wamureze, avuga ko abantu bo muri iryo torero bamubereye
umuryango, akabona muri bo ba nyirasenge, ba nyirarume, ba nyirakuru n'abandi bantu
bamufashije mu buzima bwe.
Amarira ya Charlene mu rusengero aje akurikira andi
marangamutima yagaragaje mu birori by'ubukwe bwe, aho yatangaje ko yatangiye
gusengera umugabo we ubwo yari mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye (Form
One), hashize imyaka 16.
Yavuze ko icyo gihe atari azi uwo azashakana na we, atamuzi
mu maso ndetse ataranamenya izina rye, ariko agasenga asaba Imana kuzamuha
umugabo bazabana.
Yasobanuye ko ayo masengesho yayaterwaga imbaraga
n'ibyanditswe muri Bibiliya, muri Matayo 17:20, bivuga ku kwizera kugereranywa
n'akabuto ka sinapi.
Mu bukwe bwabo bwabereye kuri Malaika Beach Hotel i Mwanza
ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, Charlene yavuze ko Isaya yarenze
kure ibyo yari yarifuje mu mugabo azashakana na we.
Ubukwe bwabo bwitabiriwe n'abantu batandukanye barimo
Perezida wa Kenya William Ruto na Madamu Rachel Ruto, Madamu Jeannette Kagame, ndetse
n'abandi banyacyubahiro bo muri Kenya na Tanzania.
Mbere y'ubu bukwe, aba bombi bari barakoze umuhango gakondo
wa Kalenjin uzwi nka Koito, wabereye mu rugo rw'umuryango wa Ruto i Kilgoris,
muri Narok County, ku wa 8 Kanama 2026.
Ubwo Charlene yariraga mu rusengero, byongeye kwibutsa
benshi urugendo rwe rw'urukundo n'ukuntu amasengesho yari amaze imyaka myinshi
atura Imana yaje gusubizwa, agashakana n'umugabo avuga ko yamurenzeho mu byo
yari yaramusabye.
Charlene Ruto yarize ari mu rusengero bwa mbere nyuma yo
gushakana na Isaya Yunge, ashimira Imana yamushubije amasengesho yo kuyisaba
umugabo mwiza yari amaze imyaka 16 ayitura
Charlene Ruto yatangaje ko atigeze atekereza ko azashakana n'Umunya-Tanzaniya, ariko ashimira Imana yamuhuje na Isaya Yunge, avuga ko yamuhaye umugabo urenze ibyo yari yarayisabye







