Cardi B yerekanye bwa mbere isura y’umuhungu we yabyaranye na Stefon Diggs

Imyidagaduro - 2026-11-05 11:42
Sangiza:

Umwanditsi:

Cardi B yerekanye bwa mbere isura y’umuhungu we yabyaranye na Stefon Diggs

Umuraperikazi w’Umunyamerika, Cardi B, yeretse bwa mbere abakunzi be isura y’umuhungu we yabyaranye n’umukinnyi w’umupira w’amaguru, Stefon Diggs, anahishura izina rye mu gihe hizihizwaga isabukuru ye y’amavuko y’umwaka umwe.

Uyu mwana yitwa Grey Marsean Diggs. Cardi B yamugaragaje mu mafoto yashyize ku rubuga rwa Instagram, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Muri ayo mafoto, Grey agaragara yambaye imyambaro itandukanye. Hari aho yambaye ingofero y’icyatsi, umupira w’umweru n’imikufi, mu gihe mu yindi foto agaragara yambaye ingofero yo mu bwoko bwa beanie n’imyambaro ifite imirongo.

Cardi B yanagaragaje ifoto y’umuhungu we yambaye imyambaro y’abaganga, mu mafoto agaragaza ko yari yambaye nk’abaganga bo muri filime y’uruhererekane ya Grey’s Anatomy.

Mu butumwa yaherekeje ayo mafoto, Cardi B yavuze ko gutwita Grey byamuhaye imbaraga mu bihe bikomeye yari arimo, agaragaza ko uwo mwana yagize uruhare rukomeye mu buzima bwe.

Yagize ati: “Nagutwite mu gihe cyari kirimo ugushidikanya n’igitutu gikomeye mu buzima bwanjye, ariko kuba wari muri njye byampaye imbaraga zidasanzwe. Nari ndimo kugukuza muri njye, ariko nawe ukampa ubuzima!”

Yakomeje avuga ko Grey yahaye ubundi busobanuro iminsi ye, amuzanira ibyishimo binyuze mu kumwenyura kwe, guseka n’umutima mwiza.

Grey ni umwana wa kane wa Cardi B, akaba ari na we wa mbere yabyaranye na Stefon Diggs. Abandi bana batatu, ari bo Kulture, Wave na Blossom, yababyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Offset.

Nubwo Cardi B na Stefon Diggs bivugwa ko batandukanye, amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika avuga ko bakomeje gufatanya mu kurera umuhungu wabo.

Umuraperikazi Cardi B yerekanye bwa mbere isura y’umuhungu we yabyaranye na Stefon Diggs


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...