CANAL+ yadabagije abakiriya bayo izana amashene icyenda akora mu rurimi rw’Igiswahili

Kwamamaza - 28/04/2023 7:00 PM
Share:

Umwanditsi:

CANAL+ yadabagije abakiriya bayo izana amashene icyenda akora mu rurimi rw’Igiswahili

CANAL+ Rwanda yongeye kudabagiza abakiriya bayo ibazanira amateleviziyo mashya afite ibiganiro bitambuka mu rurimi rw’Igiswahili aho kuva mu kwezi kwa Mata, izi televiziyo wazisanga ku ifatabuguzi ryawe.

Kuri ubu Igiswahili cyabaye ururimi rwa   kane mu ndimi zivugwa n’abantu benshi hano mu Rwanda wasanga kuri Canal +, nyuma y’Ikinyarwanda, Ifaransa, ndetse n’icyongereza. 

Kuva tariki 1 Mata televiziyo icyenda by'umwihariko zikorera mu Karere u Rwanda ruherereyemo, wasizanga ku ifatabuguzi ryawe rya Canal+ aho ibiganiro byazo biri gutambuka mu rurimi rw’Igisawahili.

Sasa Sionne umuyobozi wa Canal w’umusigire, avuga ko impamvu bahisemo kuzana aya mashene, ari ukugira ngo bahaze amahitamo y’abakiriya babo, ndetse n’abantu bakunda ururimi rw’igiswahili, nabo bibone kuri Canal+. Muri izi Televiziyo harimo Televiziyo ya Madi TV, TBC1, TBC2 KNT, KTN NEWS 5EATV, Sinema Zetu, UTV, ITV Tanzania.

Aya mashene harimo ayo muri DR Congo, Tanzania na Kenya. Aya mashene, azajya anyuraho ibiganiro by’imikino, amakuru asanzwe, ndetse n’ibiganiro by’umuziki. Ku bijyanye n’ibiciro nta cyahindutse, buri mukiriya azakomeza gukoresha ifatabuguzi yakoreshaga ku mafaranga yari asanzwe arigura.

Ubuyobozi bwa Canal+ bwatangaje ko mu buryo bwo gukomeza kudabagiza abakiriya, hari n'andi mashene ashobora kwiyongera ku ifatabuguzi mu gihe kiri imbere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...