Ubuhinzi bw’imyumbati bukunze gukorwa cyane cyane
ahantu hava izuba kuruta ahagwa imvura, ndetse abahinzi benshi bakunda imyumbati
kuko iri mu bihingwa biticwa n’izuba ngo barumbye.
Iki gihingwa gikunze guhingwa mu bice bimwe na bimwe bigize u Rwanda birimo intara y’Iburasirazuba, Amajyepfo, n’ahandi.
Imyumbati ikungahaye mu gufasha umubiri kugira ingufu cyane mu gukomeza amagufa. ibamo amoko abiri, aho imwe bayirya, iyindi bakayikoramo ubugari.
Urubuga rwa Internet www.medicalnewstoday.com ruvuga ko imyumbati ari ikimera kiri mu bwoko
bw’ibitera imbaraga, kimwe n’ibijumba, ibinyamayogi (ibikoro), aho igice cyo mu
butaka cyakabaye ari yo mizi, kiba ari cyo kiribwa.
Ni
ngombwa gutonora imyumbati mbere yo kuyiteka, kandi si byiza kuyirya ari
mibisi, kuko yigiramo icyitwa “cyanide " gituma umubiri udahumeka neza.
Imyumbati ikorwamo ibintu bitandukanye harimo imigati, amafiriti, imitsima ya kizungu (gateau), n’ibindi.
Imyumbati ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye nka vitamine C, thiamine, riboflavin na niacin, gusa igira poroteyine nkeya n’ibinure bikeya.
Ni yo mpamvu abayikoresha kenshi baba bagomba kurya ibindi bibongerera intungamubiri kugira ngo batagira ikibazo cy’imirire mibi.
Ku bantu bafite ikibazo cy’ibinure byinshi bayikoresha kuko nta ngaruka yabagiraho yaba mu myanya y’ubuhumekero cyangwa umubyibuho ukabije kuko poroteyine ibamo ari nke.
Gusa abahanga mu bijyanye n’ubujyanama mu mirire bavuga ko amababi yayo bamwe bita isombe, akungahaye kuri poroteyine ikenerwa n’umubiri bityo bamwe bakaba bashobora kurisha imyumbati amababi yayo bakabona vitamin zitandukanye umubiri ukeneye.
Ku rubuga www.objectifsante.mu bavuga ibyiza bitandukanye byo kurya imyumbati harimo kuba ari ikiribwa cyiza ku bantu bakora imirimo ibasaba ingufu cyane nko guhinga, kubaka n’ibindi. Impamvu itera imbaraga ni uko ikungahaye kuri ‘amidon’.
Imyumbati
yigiramo za vitamine A na C, fer, potassium na calcium. Ikindi kandi yorohereza igogora ku buryo ari myiza ku bantu bagira ibibazo mu gifu, ndetse
n’abagorwa n’igogora bakaba bagira ikibazo cy’impiswi cyangwa impatwe.
Bamwe batekereza ko imyumbati ari ibiryo bikennye
ndetse biribwa na ba bandi badafite ubushobozi bwo kugura ibiryo bihenze, ariko ni
bimwe mu biribwa bikenerwa na bose kandi buri mubiri ukeneye kugira ukore neza.
Iki gihingwa kiri mu biryo bihenze mu mujyi wa Kigali kuko ikiro hari aho kigura 2000Rwf
Benshi barayitogosa bakayirisha imboga cyangwa bakayitekana n'ibishyimbo
Imyumbati iri mu biryo byiganje mu bikundwa n'abanyarwanda cyane kandi bavuga ko iryoha cyane