Nyuma yo kugera muri iki gihugu Perezida Kagame yahahuriye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky nawe waje muri iyi nama bagirana ibiganiro byibanda ku ntambara iri kubera muri Ukraine ndetse n'uburyo butandukanye bukoreshwa kugira ngo amahoro agaruke muri iki gihugu.
Nk'uko Perezida, Volodymyr Zelensky yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko banaganiriye ku ruhare rw'ibihugu by'Afurika mu kugarura aya mahoro.
Yanavuze ko kandi Ukraine ifite ambasade mu Rwanda ndetse ko ishishikajwe no gukomeza gushimangira umubano bafitanye. Ni ubwa mbere mu mateka aba bakuru b'ibihugu bombi bari bahuye.