Bwa mbere Perezida Kagame yahuye na Volodymyr Zelensky wa Ukraine

Inkuru zishyushye - 16/01/2024 9:56 PM
Share:

Umwanditsi:

 Bwa mbere Perezida Kagame yahuye na Volodymyr Zelensky wa Ukraine

Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, baganira ibirimo intambara yo muri Ukraine ndetse n'uruhare rw'ibihugu by'Afurika mu gushyira mu bikorwa ibijyanye n'amahoro.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 16 Mutarama 2024 ni bwo Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi kuri aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum).

Nyuma yo kugera muri iki gihugu Perezida Kagame yahahuriye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky nawe waje muri iyi nama bagirana ibiganiro byibanda ku ntambara iri kubera muri Ukraine ndetse n'uburyo butandukanye bukoreshwa kugira ngo amahoro agaruke muri iki gihugu.

Nk'uko Perezida, Volodymyr Zelensky yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko banaganiriye ku ruhare rw'ibihugu by'Afurika mu kugarura aya mahoro.

Yanavuze ko kandi Ukraine ifite ambasade mu Rwanda ndetse ko ishishikajwe no gukomeza gushimangira umubano bafitanye. Ni ubwa mbere mu mateka aba bakuru b'ibihugu bombi bari bahuye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...