Yiswe n’ababyeyi “Kanoheli Christmas Ruth ". Mu bijyanye n’umuziki, akora mu
buryo bw’umwuga kuko yanawize mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo, yamamara ku izina
rya Chris Neat, kuri ubu akaba ariwe ugiye kuzajya atunganyiriza indirimbo
abagana ‘Studio’ y’umuziki y’Ibisumizi ku makuru yizewe InyaRwanda ifite.
Mu nzozi z’uyu mugore nk’uko yagiye abitangaza mu biganiro binyuranye, hahozemo kuba yazakorera indirimbo umuraperi ufatwa nk’umwami w’injyana ya Hip
Hop, Riderman. Kuri ubu rero yamaze kubona amasezerano mu nzu itunganya umuziki
yashinze, bikaba ari amata abyaye amavuta.
Na none kandi, intego nyamukuru Chris Neat yinjiranye mu gutunganya
umuziki ikaba ari iyo gukemura ikibazo cy’abana b’abakobwa bifuza kwinjira mu
muziki nyamara ugasanga badindizwa na basaza babo by’umwihariko aba ‘Producers’
babasaba ruswa y’igitsina nk’uko bikunze kuvugwa na bamwe mu bawukora.

Chris Neat yamaze gushyira umukono ku masezerano muri Studio y'Ibisumizi
Mu nzu y'umuziki y'Ibisumizi yashinzwe na Riderman, Chris Neat yatangiye akazi 