Bwa mbere mu mateka, Filime y'umunyarwanda yegukanye igikombe mu iserukiramuco rya Cannes

Cinema - 23/05/2026 8:37 PM
Share:

Umwanditsi:

Bwa mbere mu mateka, Filime y'umunyarwanda yegukanye igikombe mu iserukiramuco rya Cannes

Filime ‘Ben’Imana’ y’umunyarwandakazi Marie-Clémentine Dusabejambo yanditse amateka mashya muri sinema nyarwanda nyuma yo kwegukana igihembo gikomeye cya “Camera d’Or” mu iserukiramuco rikomeye rya Cannes Film Festival ryaberaga mu Bufaransa.

Iki gihembo gihabwa filime ya mbere y’umukinnyi cyangwa umuyobozi wa filime wakoze igihangano cy’indashyikirwa, kikaba gifatwa nk’imwe mu nshingano zikomeye zitangiza neza urugendo rw’abakiri bashya muri sinema mpuzamahanga.

Iri serukiramuco rya 79 rya Cannes ryasojwe ku wa 23 Gicurasi 2026 nyuma y’iminsi 12 y’ibikorwa bitandukanye byahuriyemo abakomeye muri sinema ku Isi.

Akanama nkemurampaka kari kayobowe n’umukinnyi wa filime wo muri Koreya y’Epfo, Park Chan-wook, gafatanyije n’abarimo Chloe Zhao, Demi Moore, Ruth Negga na Stellan Skarsgård, ni ko katanze ibihembo byaranze iri serukiramuco.

Kwegukana iki gihembo kwa Dusabejambo ni intambwe ikomeye ku Rwanda no kuri sinema nyarwanda muri rusange, kuko ari ubwa mbere filime nyarwanda igeze kuri uru rwego rwo guhatana no gutsindira igihembo gikomeye muri Cannes.

Filime Ben’Imana yari isanzwe yarashyizwe mu cyiciro cya Un Certain Regard, kimwe mu byiciro bikomeye muri Cannes bigaragaza filime zifite uburyo bwihariye bwo kuvuga inkuru n’ubuhanga budasanzwe mu kuyitunganya.

Abakurikiranira hafi sinema bavuga ko iyi ntsinzi ishobora gufungurira amarembo mashya abakora filime nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, ndetse ikarushaho gutuma u Rwanda rugaragara nk’igihugu gifite impano zikomeye mu ruganda rwa sinema.

Avuga kuri iyi ntsinzi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yanditse kuri konti ya X agaragaza ko bishimishije kuba filime y’umunyarwanda yegukanye igikombe mu iserukiramuco rya Cannes.

Mu bindi bihembo byatanzwe muri Cannes 2026, harimo Palme d’Or yegukanywe na filime Fjord ya Cristian Mungiu, mu gihe Grand Prix yahawe Minotaur ya Andrey Zvyagintsev.

Igihembo cy’umuyobozi mwiza wa filime (Best Director) cyegukanywe ku bufatanye na Pawel Pawlikowski wakoze Fatherland ndetse na Javier Calvo na Javier Ambrossi bakoze The Black Ball.

Mu bakinnyi bahembwe, Virginie Efira na Tao Okamoto begukanye igihembo cya Best Actress kubera filime All of a Sudden, naho Emmanuel Macchia na Valentin Campagne bahabwa icya Best Actor kubera filime Coward.

Igihembo cya Palme d’Or for Best Short Film cyegukanywe na For The Opponents ya Federico Luis.

Mu cyiciro cya Un Certain Regard, filime Everytime ya Sandra Wollner ni yo yatwaye igihembo cya filime nziza, mu gihe Elephants in the Fog ya Abinash Bikram Shah yahawe Jury Prize.

Iri serukiramuco kandi ryari riteganyijemo guha Barbra Streisand igihembo cy’icyubahiro cya Honorary Palme d’Or, ariko ntiyabashije kwitabira umuhango wo gusoza kubera ikibazo cy’imvune yo ku ivi. Abandi bahawe iki gihembo cy’icyubahiro harimo Peter Jackson na John Travolta.

Intsinzi ya Ben’Imana ikomeje kwakiranwa ibyishimo byinshi n’Abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba sinema ku Isi, aho benshi bayifata nk’ikorwa ry’amateka rigiye gufasha kuzamura urwego rwa sinema nyarwanda no kuyimenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga.


Cristian Mungiu yakiriye igihembo gikuru cya Palme d’Or yahawe kubera filime ye yise Fjord mu iserukiramuco rya Cannes Film Festival

 
Virginie Efira na Tao Okamoto bakiriye igihembo cy’abakinnyi b’abagore bitwaye neza (Best Performance by an Actress) kubera uko bitwaye muri filime All Of A Sudden

 
Marie-Clémentine Dusabejambo agaragara afite igihembo cya Caméra d’Or yegukanye abikesha filime ye Ben’Imana mu iserukiramuco rya Cannes 2026


Ibyishimo ni byose muri sinema nyarwanda nyuma y’aho Marie-Clémentine Dusabejambo wegukaniye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...